Shaddy Boo yavuze ku musaraba wo kubyara akiri muto n’amajoro yaraye adasinziriye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo umaze kuba kizigenza mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yavuze ku ntambara yahuye na zo nyuma yo kubyara akiri muto.

Tariki 12 Gicurasi, ibice by’Isi byizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ‘ababyeyi b’abagore’.

Umunsi w’ababyeyi b’abagore [Mother’s Day] wizihizwa mu guha icyubahiro buri mugore, wizihizwa ku minsi itandukanye mu bice byo hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane muri Werurwe na Gicurasi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kwizihiza umunsi w’Ababyeyi bikorwa buri cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, mu Bufaransa ni ku cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi, na ho mu Bwongereza ni ku cya gatandatu cy’igisibo cya Pasika.

Ni umunsi ukomeye ku muntu wese, kuko usubiza benshi ku ntekerezo z’uko ababyeyi b’abagore ari abanyembaraga, babasha gutwita amezi icyenda bagafasha Imana kurema umuntu, bakonsa, bagaheka n’ibindi byinshi kugeza umwana atoye akenge na we akabasha kuba umuntu mukuru wikorera byinshi.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20, ubwo mu 1908 Anna Jarvis yakoraga umuhango wo kwibuka nyina, wabereye ahitwa St Andrew Methodist Church muri Grafton mu Burengerazuba bwa Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe yari amaze imyaka atangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha umunsi w’abagore muri Amerika, guhera mu 1905 ubwo nyina witwaga Ann Reeves Jarvis yapfaga. Yashakaga ko uzajya wizihizwa mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.

Uyu mugore waharaniraga amahoro wanitaga ku basirikare bakomerekeye ku rugamba yaje gukomeza guhirimbanira ko uyu munsi wakwemerwa ndetse ugatangwaho ikiruhuko muri Amerika.

Mu 1914, ni bwo uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yemeje icyumweru cya kabiri cya Gicurasi nk’umunsi wo kwizihizaho “Mother’s Day”.

Abanyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2019, bizihije uyu munsi bashimira ababyeyi badahwema kuba hafi y’urubyaro rwabo.

Shaddy Boo uri mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram yarwanditseho avuga ukuntu yabyaye akiri muto (afite imyaka 19) bikabanza kumugora kurera abana be.

Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye! Kubyara nkiri muto, ntafite mama ngo ambe hafi, anampanure ariko narenze imbogamizi zose, ibyanyoberaga n’amajoro naraye ntasinziriye ngerageza kurera abana banjye babiri beza.’’

Yakomeje avuga ko hari abumvaga ko atazarera ngo bimukundire ariko yishimira kuba umubyeyi utewe ishema no kubona abana be bakura.

Ati “Nta wakekaga ko nshobora kubigeraho ariko ubu ndi kumwe n’abana banjye, mbareba bakura neza kandi nkagerageza kubabera umubyeyi kurusha uko byangendekeye. Ntewe ishema nanjye ubwanjye. Umunsi mwiza kuri njye w’abagore b’abanyembaraga kandi badacika intege no ku bandi bameze nkanjye nabo bakiri kurwana n’ubuzima, ndabizeza ko muzagera ku byo mwifuza.”

Shaddy Boo yari umugore wa Meddy Saleh usanzwe akora amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, babyaranye abana babiri b’abakobwa; imfura mu 2012 baza kuyikurikiza mu 2014, mu 2016 baratandukana buri wese atangira ubwe buzima.

Mu gitaramo cya Xmass Party cyabaye mu mpera z'umwaka ushize Shaddy Boo yacyitabiriye ari kumwe n'abana be
Shaddy Boo avuga ko yarwanye urugamba rukomeye kugira ngo abana be bakure
Shaddy Boo yishimira kuba abana be bari gukura neza kandi akaba yarabashije kubaha urukundo we atigeze abona
Shaddy Boo ari mu bavugisha benshi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza