Sherrie Silver umaze kwamamara ku Isi yakoreye isabukuru umwana wavuye ku muhanda (Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Sherrie Silver ukunzwe cyane mu mbyino zihariye mu mashusho y’indirimbo ‘This Is America,’ yatunguye umwe mu bana afasha bahoze mu buzima bwo ku muhanda, amukorera ibirori by’isabukuru mu gikorwa cyo gufasha yakoreye i Nyamirambo.

Ibi yabikoze mu gikorwa cyo gufasha yakoze kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Gicurasi 2018, kuri Rafiki Club, aho yasangiye n’abana bahoze ku muhanda n’abandi bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo mu kubagarurira icyizere.

Igikorwa kigana ku musozo, Sherrie Silver, yahamagaje umwana umwe mu bo afasha i Nyamirambo aramutungura amutumiriza umutsima [gateau] wari wateguwe ngo awusangire n’abandi bana, amarira arashoka kubera ibyishimo.

Uyu mwana yavuze ko ashimira Sherrie Silver wamubonye akiri muto ‘akamukunda akamukura ku muhanda’. Yemeje ko ari ku nshuro ya mbere akorerwa ibyo birori bimubera intandaro y’ibyishimo bidasanzwe.

Sherrie Silver yavuze ko yishimiye uyu mwana witwa ‘Kevin,’ ati “Ndakwishimiye cyane, ntusanzwe, kuva umunsi wa mbere nakubonye, wavuye ku muhanda wereka abantu ko ubuzima bwahinduka bukaba bwiza hatagendewe ku ho uturuka.”

Yavuze ko uwo mwana wari ufashijwe kwizihiza ibirori by’isabukuru ye bwa mbere yaba urugero rwiza rushimangira ko ubuzima bwiza bushoboka nyuma yo kuva ku muhanda. Ngo amufatiraho icyitegererezo na we.

Yakomeje agira ati “Ndifuza kubwira abana bo ku muhanda kudacika intege mu buzima, mufite amahirwe, mufite imbaraga, mugire ukwizera mu Mana. Natwe turi gukora cyane mu gufasha abana bababaye, ibi ntibigiye kuba inshuro ya nyuma twifatanya, tuzumva inkuru zanyu zitandukanye n’ibyo mwanyuzemo kugira ngo dufatanye mu buryo bwo kuzamuka.”

Basangiye amafunguro, arababyinira baramwunganira, akinana na bo imikino itandukanye ndetse no abaha inyigisho abatera imbaraga ko uwakuriye ku muhanda ashobora kuwigobotora akazavamo umuntu ukomeye.

Gukurira mu buzima bugoye byamutoje ubugiraneza

Sherrie Silver ni Umunyarwandakazi wavukiye ahahoze hitwa i Butare mu 1994. Se yapfuye habura ukwezi kumwe ngo avuke, mu mvugo ye yumvikanisha ko mu buto bwe yakuriye mu buzima bugoye abana na nyina gusa kugeza mu 1999 ubwo bimukiye mu Bwongereza.

Ibikorwa by’ubugiraneza akora yibanda mu Rwanda aho yagize aremera imiryango irimo abana bahoze baba ku muhanda. Sherrie afite umushinga yise Wall Rebuilders ufite ibikorwa birimo no kuba warahuje abagore 48 bahoze bicuruza bakigishwa umwuga wo kudoda ndetse bagahabwa imashini bakabikora nk’umwuga ubatunze.

Amarangamutima yafashe umwana Sherrie Silver yakoreye ibirori by'isabukuru nyuma yo kuva ku muhanda

Muri Nzeri 2016, yavuye mu Rwanda atanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 ndetse n’inzitiramubu mu gikorwa yakoreye i Nyamirambo. Anafite abana batandukanye yakuye ku muhanda akodeshereza inzu bagaturamo i Nyamirambo.

Ibindi bikorwa byo gufasha yakunze kubikorera mu Mujyi wa Lagos aho yagiye atanga ibikoresho by’isuku ku batishoboye ndetse agategura n’ubusabane ku bana batagira imiryango mu rwego rwo kubaremamo icyizere.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 amaze gukorana n’abahanzi bakomeye barimo benshi bo muri Afurika nka Wizkid, Diamond Platnumz, Fuse ODG, Tiwa Savage, Run Town, Ice Prince ndetse na Sean Paul wo muri Jamaica.

Sherrie Silver n'umwana yatunguye i Nyamirambo akamukorera ibirori by'isabukuru
Sherrie Silver yumvikanisha ko afata abana bavuka mu miryango itishoboye nk'abanyacyubahiro bakomeye kuri we
Umubyeyi wa Sherrie Silver babana mu Bwongereza yari yamushyigikiye muri iki gikorwa
Uyu mukobwa akunzwe cyane mu ndirimbo 'This Is America' kubera imbyino zihariye yayishyizemo
Bafashe ifoto y'urwibutso na Sherrie Silver

Video: Kazungu Armand

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza