Skales yashimagije ubwiza bw’Abanyarwandakazi mu birori yaririmbyemo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nigeria Raoul John Njeng-Njeng [Skales] yasangiye umunezero n’abitabiriye ibirori byo kumurika ‘Mützig Class’, inzoga nshya Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko.

Ibi birori byabereye Century Park Nyarutarama [Chillax] mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2019.

Skales yaje mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umukunzi we Neza Patricia Masozera, na we uzwi mu muziki. Aba bombi ntacyo batangarije itangazamakuru ku rukundo rwabo.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira benshi mu bakunzi b’umuziki wa Afurika yahamagawe nyuma y’uruvange rw’umuziki wakinwe n’abarimo abagize Neptunez Deejays bavangaga umuziki muri ibi birori.

Akigera ku rubyiniro, Skales yavuze ko yishimiye bwa mbere gukorera igitaramo mu Rwanda.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko bwa mbere ndirimbiye i Kigali. Nakunze u Rwanda, ni igihugu cyiza.’’

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zizwi zirimo ‘Fire Waist’ yakoranye na Harmonize; ‘Shake Body’, "Keresimesi", "Komole", "My Baby", "Take Care of Me" n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 28 wari wambaye ipantaro yera, umupira w’umukara n’ikoti ritamirijeho imirimbo myinshi, yaje kuryikura ariha umwe mu bafana wamunyuze nyuma yo kubyinana na we.

Yanyuzagamo agasaba abitabiriye gukoma amashyi no kuvuza indura y’ibyishimo bigaragaza ko bari kumwe.

Skales hari aho yashimagije ubwiza bw’Abanyarwandakazi, agira ati “Nkunda abagore cyane. Mwihe amashyi, muhe u Rwanda amashyi. Mumpe amashyi.’’

Izina Skales [Seek Knowledge Acquire Large Entrepreneurial Skills], rifite igisobanuro cyo ‘gushaka ubumenyi n’ubushobozi bwimbitse mu kwihangira imirimo.

Skales ni umuraperi, umwanditsi n’umuririmbyi; yatangiye kwandika indirimbo za rap ahagana mu 2000, ari iwabo ku ivuko i Kaduna. Hagati ya 2007 na 2008, yakoranye indirimbo n’abarimo umuraperi Jesse Jagz n’umuhanzi Jeremiah Gyang.

Skales yavukiye i Kaduna muri Nigeria ku wa 1 Mata 1991. Umuziki we awukora abifashijwemo na label yitwa Empire Mates Entertainment.

Skales wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Temper’ n’umukunzi we Neza uba muri Canada, bacumbitse muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.

Muri Gicurasi 2019, Neza yavuze ko urukundo amazemo umwaka we na Skales ruzageza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Skales yataramiye i Kigali mu birori byo kumurika inzoga nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza