Sonia Gisa, Umunyarwandakazi wa mbere wambaye ‘Bikini’ muri Miss Supranational

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 Ugushyingo 2015 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Mu maso y’abaturage b’ibihugu bisaga 100 byari bikurikiranye Televiziyo abahatanira Miss Supranational 2015 biyerekana mu mwenda wo kogana, Sonia Gisa uhagarariye u Rwanda yerekanye itandukaniro rye n’Abanyarwandakazi bamubanjirije yambara utwenda two kogana nk’uko bagenzi be 81 babigenje.

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

Icyo gihe Mutesi Aurore yagize ati “Iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo.”

Nguwo Mutesi muri bagenzi be yanze kwambara 'Bikini'

Yongeyeho ko“…wenda igihe nikigera hazagenda uwo bishimira. Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda.”

Abahagarariye u Rwanda mu myaka yatambutse ntibemeraga kwambara Bikini

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015, abakobwa 82 bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse binatangiye amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose.

Aya manota kandi azahuzwa n’ayo kuri internet mu itora ry’abakurikirana irushanwa bityo biheshe umukobwa kwibona muri 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Sonia Gisa uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2015

Sonia Gisa uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye muri uyu mwambaro ubona nta cyo yikanga, mu gihe abamubanjirije bakenyeraga umwitero bagasha amatako.

Kugeza ubu, Sonia Gisa aracyari mu bakobwa 10 ba mbere bitwaye neza mu kwiyerekana mu mideli inyuranye. U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu irushanwa kimwe na Philippines, Colombia, Dominican Republic, Mexico, India, Paraguay, Panama, Slovak Republic na Poland.

Kwiyerekana gutya nabyo bihesha umukobwa amanota
Sonia Gisa yambaye nk'abandi banyamahanga yiyerekana ntacyo yishisha
Hano baganiraga n'abagize akanama nkemurampaka
Buri mukobwa yabazwa ibibazo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza