Sunny yaririmbye amasegonda 35 mu ndirimbo ye na Bruce Melodie yatanzeho $ 30000

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Mata 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Sunny uherutse kugirana amakimbirane na Bruce Melodie ndetse na Nameless Campos, yashyize hanze amajwi y’indirimbo yahuriyemo n’uyu muhanzi wanditse ibigwi mu njyana ya R&B.

Sunny aherutse gushwana na Bruce Melodie hamwe na Nameless Campos abashinja ko yabishyuye $30, 000 ngo bakorane indirimbo ariko ikaba imaze amezi atanu itarajya hanze.

Kuri uyu uyu mukobwa yarambiwe ashyira hanze amajwi yayo aririmbamo amasegonda 35, yuzuyemo ubutumwa buganisha ku gutera akabariro.

Iyi ndirimbo ya Sunny na Bruce Melodie yitwa ‘Kungola’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na MadeBeats, amashusho yayo yakozwe na Nameless Campos ariko ayamaranye amezi menshi atarayasohora ari nabyo byatumye uyu muhanzikazi ahitamo gushyira hanze amajwi gusa kuko abona nta cyizere cy’uko amashusho azaza vuba.

Irimo ubutumwa bwerekeye urukundo ariko bushushanya umukobwa uba ugora umuhungu, akanga guhindukira mu gihe bari mu gitanda.

Bruce Melodie hari aho avuga ati “Reba aya mahirwe dufite uyu munsi ntabwo azagaruka, wambereye ibamba, ndabikubwira uti reka da! Kugukoraho ashwi da! Ngo ndica ‘make up’ humura ntabwo ndakorera aho. Mbabarira wumve nanjye ndi umuntu wababara, winyicisha imbeho.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko we n’uyu mukobwa baba bakundana, ibyo aba amusaba yagiye abimwemerera bari mu mijyi itandukanye irimo Lagos, Londres n’ahandi, ariko ubu akaba amugora.

Sunny nawe aza avuga ko akenshi aba arushye ku buryo atabona umwanya wo guhindukirira uyu musore bakundana, ariko akisegura avuga ko aba adashaka kumubabaza.

Mu bitekerezo byatanzwe ku rubuga rwa Youtube aho iyi ndirimbo yashyizwe bamwe bayinenze bavuga ko bitari bikwiye ko Sunny aririmba amasegomba 35 mu ndirimbo yishyuye amadorali ibihumbi 30.

Sunny aherutse kubwira IGIHE ko umugabo babana muri Thailand, nyuma yo kumenya akayabo yishyuye kuri iyi ndirimbo yamubwiye ko agomba kujya kuyizana, ashyira nzira no mu Rwanda, byanze aba yigiriye i Nairobi aho umwana we aba.

Yavugaga ko amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa muri Mutarama uyu mwaka, yumvikana na Nameless Campos ko azajya hanze mu cyumweru kimwe.

Ngo yayitanzeho asaga miliyoni 24 Frw atabariyemo hotel yararagamo buri munsi yishyura ibihumbi 150 Frw, ibyo kurya, gukodesha ibikoresho byifashishjwe mu mashusho n’ibindi, ukongeraho ayo yishyuye Nameless na Bruce Melodie agera kuri miliyoni 19 Frw.

Umva ‘Kungola’ Sunny yatanzeho akayabo

Sunny yamamaye ubwo yazaga mu Rwanda avuga ko yibagiwe Ikinyarwanda
Sunny mu ndirimbo ye na Bruce Melodie yaririmbyemo amasegonda 35
Bruce Melodie niwe wiharira igice kinini mu ndirimbo ye na Sunny wamwishyuye miliyoni 15 Frw ngo bakorane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza