Tekno yataramiye i Kigali nyuma yo kurara inkera muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles, yakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali, yishimirwa n’imbaga yacyitabiriye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2017.

Uyu muhanzi yaririmbye nyuma y’amasaha abiri avuye mu ndege kuko yageze i ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali igitaramo yari yatumiwemo cyamaze gutangira, nubwo byari byitezwe ko ahagera ku munsi umwe mbere y’aho, bikagenda byigizwa inyuma bitewe n’impamvu zitandukanye.

Tekno yaje kuririmba mu Rwanda nyuma y’amasaha make avuye muri Kenya. Yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Nairobi ndetse bikurikirwa no kwijujutirwa bikomeye, yageze ku rubyiniro muri icyo gihugu mu rukerera abafana bamaze kurambirwa abandi batashye arangije aririmba mu gihe cy’iminota 28 ubundi azinga ibyuma arataha.

Ibyabaye kuri Tekno muri Kenya, byari byateye impungenge ku bari biteguye kujya kumureba mu gitaramo yakoreye i Kigali. I Nairobi ngo yaririmbye nabi nabwo akoresheje CD ava ku rubyiniro inkoko zatangiye kubika.

Nyuma y’akanya gato iki gitaramo cyiswe “My250 Concert” gitangiye, abari bakiyoboye bifashishije amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga n’izindi za internet mu gushimangira ko koko uwo muhanzi yahageze. Mbere ye haririmbye Bruce Melodie ndetse na Lilian Mbabazi, uherutse kwimukira mu Rwanda.

Aba bahanzi baririmbye nta byishimo biragera mu bitabiriye ibintu bihindura isura Tekno Miles wari utegerejwe na benshi ahageze. Uyu muhanzi yaririmbye igihe kirekire nubwo yakomezaga kuvuga ko afite umunaniro ndetse agasaba abamucurangira ko babihagarika ngo ave ku rubyiniro.

Tekno wishimiwe bikomeye n’abiganjemo urubyiruko gitaramo yakoze i Kigali nta magambo menshi yigeze avuga ari imbere yabo, ahubwo yagaragazaga ko yaryohewe akarangiza indirimbo imwe abafana bamusaba inyongezo, bituma aryoherwa akomeza kubasusurutsa na bo bamugaragariza ko bamwishimiye.

Uyu muhanzi ukunzwe muri Nigeria yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zigezweho, yaririmbye iyitwa ’Yawa’, ’Duro’, Rara’, ’Go’ bigeze ku yitwa ’Diana’ abafana bamufasha kuririmba. Mbere y’uko igitaramo gisozwa uyu muhanzi yinginzwe n’abitabiriye bamusaba ko aririmba indirimbo ye yitwa ’Pana’ irushaho kongera ibyishimo.

Mu byo uyu muhanzi yavugaga buri indirimbo irangiye ntiyasibaga gushimira urukundo yeretswe n’Abanyarwanda ndetse rimwe na rimwe akifashisha kuririmba mu gusobanura uko yizihiwe n’uburyo yakiriwemo nubwo yagiye kuririmba hashize akanya gato avuye mu ndege.

Igitaramo cya mbere cya “My250 Concert” cyagaragayemo imyambarire idasanzwe kuri bamwe ndetse n’imyitwarire yatunguranaga cyane ko mu masaha y’igicuku cyaganaga ku musozo wasangaga benshi bamaze kwizihirwa ku bw’ibinyobwa bafashe mu kwimara icyaka.

Iki gitaramo cya Tekno ukunze kwiyita Slim Daddy mu Rwanda cyari mu ruhurirane rw’ibyo yise ’The Lion King Tour’, yagikoze nyuma y’ikindi yari avuyemo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akahava yijujutiwe na bamwe kubera imiririmbire ikemangwamo ubunebwe. Urugendo rw’uyu muhanzi wo muri Nigeria i Kigali ruzakurikirwa n’urwa Runtown na we uzaririmba ku itariki 23 Nzeri 2017.

Lilian Mbabazi uherutse kwimukira mu Rwanda yishimiwe muri iki gitaramo
Lilian Mbabazi yaririmbye havuyeho Bruce Melodie
Abatumura ibizwi nka 'Shisha' bari biganje muri iki gitaramo
Ahatangirwa icyo kunywa wasangaga abantu ari benshi
Buri wese yashakaga gusigarana amafoto y'urwibutso
Tekno yaririmbye avanga Live na Playback
Ubwitabire bw'iki gitaramo bwari hejuru nubwo cyabaye bucya ari umunsi w'akazi
Uyu muhanzi waje akererewe yishimiwe n'abitabiriye igitaramo cye
Uyu muhanzi wishimiwe i Kigali akunzwe cyane muri Nigeria
Abakobwa b'abanyabirori barimo Shaddy Boo(uwa kabiri uvuye ibumoso) bari bakereye iki gitaramo
Tekno wari ugeze mu Rwanda bwa mbere yaririmbye hashize akanya gato avuye mu ndege
Tekno yaririmbiye muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]

Amafoto: Shyaka Pascal


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza