Teta Barbara wakinnye muri Bayern Münich y’abato yiyeguriye umuziki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Barbara Teta [Babo], umukobwa wakunze ruhago akiri muto ndetse agakina no mu ikipe ya Bayern Münich y’abana afite inzozi uruhuri mu muziki nk’intwaro ashaka kwitwaza akamenyekanisha u Rwanda mu mahanga ya kure.

Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri yinjiye mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz bise ‘Ich Liebe Dich’, bisobanuye ‘Ndagukunda’ mu Kinyarwanda. Yavukiye mu Rwanda ariko ahita ajya kuba mu Budage ari naho yiga . Nyina ni Umunyarwandakazi naho se akaba Umudage.

Babo w’imyaka 16 y’amavuko aririmba Ikinyarwanda kivanzemo Ikidage. Ni umu- métisse uvuka ku munyarwandakazi naho se akaba umudage. Uko asa bituma bamwe bamutangarira iyo bamubonye ndetse hakaba abamwikangamo umuzungu uzi kuvuga Ikinyarwanda gusa avuga ko yiyumva nk’Umunyarwanda cyane akaba ari nayo mpamvu amaso ye ayahanze u Rwanda mu cyerekezo yahaye umuziki we.

Babo ubusanzwe witwa Barbara Teta avuga ko yakuze ari umwana ufite inzozi zitandukanye zirimo izo kuzaba umukinnyi wa ruhago ukomeye cyangwa akaba umunyamuziki w’intangarugero nubwo ngo yitinyaga ndetse akishisha kugaragaza iyo mpano.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yagize ati "Umuziki ni impano nakuranye. Nk’abandi bana bose uko bamera, nanjye nari mfite impano nyinshi, nakuze nkunda cyane umupira n’umuziki ndetse nanakinnye igihe kirekire ariko kuririmba nkabikunda ntinya kubikora. Nyuma Imana yaje kumpitiramo umuziki, umupira ndawukunda cyane ku buryo nanawukinnye kugera mu ikipe ya Bayern Münich y’abato ariko birangira umuziki unyiyeguriye."

Yongeyeho ko amaze kugaragaza inzozi afite zo kuzaba umuhanzi, yishimiye cyane uko yashyigikiwe n’ababyeyi be batahwemye kumufasha haba mu buryo bw’amafaranga, kumwungura inama zamwubatse kandi zikimwubaka no kumutegurira uburyo azakora umuziki utabangamiye amashuri aho yiga mu Budage.

Uyu muhanzikazi umaze iminsi mu kiruhuko cy’ishuri mu Rwanda, afite musaza we [bahuje nyina gusa] w’imyaka 20 na we uba mu Budage. Aba bombi baherutse gukorana indirimbo bise ’Friday’ ndetse bakaba basohoye n’amashusho yayo.

Uwo mushinga Babo yakoranye na musaza we avuga ko awitezeho gukomeza kuzamura urwego ariho mu muziki, yawukurikije izindi ndirimbo zirimo iyitwa ’I Want You Back’, ’That’s My Life’, n’indi yitwa ’Urwa Gasabo’ ivuga ibyiza by’u Rwanda.

Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na Babo winjiye mu muziki aririmba Ikidage

IGIHE: Babo ubundi ni muntu ki?

Babo: Nitwa Teta Barbara, nkoresha izina rya Babo nkaba ndi ni umunyarwandakazi, uba mu Budage ariko wavukiye mu Rwanda, mfite imyaka 16.

IGIHE: Uriyumva gute kuba uri mu Rwanda aho wavukiye?

Babo: Ndabyishimira cyane kuba naravukiye ahantu mama wanjye aba, hano ndahakunda, mba nisanzuye, iyo mvuganye n’umuntu hano niyumva nk’aho nsanzwe muzi mu myaka myinshi. Ndabyishimiye cyane kandi ni ibintu mpa agaciro nkabishimira n’Imana kuvukira mu Rwanda.

IGIHE: Umuziki w’u Rwanda uri kwinjiramo uwubona ute ugerereranyije n’i Burayi?

Babo: Umuziki w’Abadage yego uri ku rundi rwego, ariko uw’u Rwanda na wo uratera imbere bishimishije. Mu by’ukuri usanga Abanyarwanda barusha byinshi abahanzi ba hariya nubwo bo icyo babarusha ari amafaranga. Hano mu Rwanda umuhanzi ufite amafaranga yagera kure kurusha aho bariya bari kuko usanga ab’inaha bazi kuririmba ariko hariya n’ahandi bateye imbere cyane ugasanga iturufu bakoresha ari amafaranga menshi ashorwa mu bikorwa byabo nko gukora amashusho y’indirimbo, gutegura ibitaramo bikomeye n’ibindi.

IGIHE: Ni ryari watekereje ibyo kwinjira mu muziki ko ukiri muto?

Babo: Kuva kera nakundaga umuziki n’umupira. Icyo gihe ndabyibuka nakundaga umupira birushijeho ariko umuziki wo ugasanga ntinya kuririmba imbere y’abantu. Numvaga indirimbo, nkazikunda, kwa kundi umuntu atangira kuririmba, nabikoze imbere ya mama, ndirimba imwe mu ndirimbo za Meddy ntungurwa no kumva ambwira ko mfite impano ndetse yiyemeza kunshyigikira.

Ntangiye umuziki nabifashijwemo na Dj Pius usanzwe aririmba inaha mu Rwanda. Yumvise impano mfite ambwira ko atari iyo gupfusha ubusa, ati "Niba ushaka kuririmba uzaririmbe, impano Imana yaguhaye uzayikoreshe."

Nagiye muri studio bwa mbere ku myaka 13, icyo gihe ntangirira ku mdirimbo nise "That’s My Life" yari ifite ubutumwa bwo gushimira ababyeyi ku bwo kungirira icyizere. Nanaririmbye iyitwa "Urwa Gasabo" ndirimba aho navukiye. Nyuma nagize umugisha wo kuririmbana na Urban Boyz mu yitwa "Ich Liebe Dich", iramenyekana binyongerera n’imbaraga zo gukomeza gukora umuziki. Kuririmba ndabikunda, kuva na kera, akarusho nkashimira n’uburyo ababyeyi babimfashamo.

IGIHE: Nk’uko waretse ibyo gukina umupira ntabwo igihe kizagera kuririmba nabyo ukabivamo?

Babo: Umuziki ni impano nakuranye. Nibyo koko nanjye nari mfite impano nyinshi, nakuze nkunda cyane umupira n’umuziki ndetse nanakinnye igihe kirekire ariko kuririmba nkabikunda ntinya kubikora. Nyuma Imana yaje kumpitiramo umuziki, umupira ndawukunda cyane ku buryo nanawukinnye kugera mu ikipe ya Bayern Münich y’abato ariko birangira umuziki unyiyeguriye.

IGIHE: Ni iki wabwira abakobwa by’umwihariko abafite impano ariko bitinya?

Babo: Imana iyo igiye gutanga impano ntirobanura, wabona n’umukobwa ufite ubuhanga mu mupira, wabona n’umukobwa ufite impano yihariye mu kuririmba. Ikindi kandi mu gihe ufite impano ugomba kuyikoresha. Nibyo hari abantu benshi bavuga ko umuziki wakugeza mu bibi, byose bituruka kuri uwo uwurimo, iyo abaye we nya we ntiyibeshye ku migenzereze ye, ntibamushuke, bwa burara bwava he?

Nifuje kuririmba nkagera kure, abantu noneho bavugaga ngo uwo mukobwa azaba ikirara kubera ngo agiye kuririmba bazabone ko wa mukobwa noneho yanageze ahantu kure, atarabaye ikirara, afasha n’abandi akabazamura. Burya iyo umubyeyi afashije umwana we ufite impano akamukurikirana hari n’ubwo birangira amafashije na we ubwe, akamugeza ahantu kure, ibyo bigashimisha umubyeyi.

Kera najyaga mbwira mama nti nzakugurira ubwato ntabyemere ariko muri iki gihe iyo abona impano mfite akemera ko tuyizamura, binyereka ko yabonye ko nanjye ndi umuntu w’akagabo ushobora kumugurira ubwo bwato igihe kimwe.

IGIHE: Umuziki ko uwushyiramo imbaraga, iby’amashuri byo ubigeze he mu Budage?

Babo: Amashuri nayo sinayaretse, sinzi ko hari uburyo nasobanura umwaka ngezemo kuko mu Budage biga mu buryo butandukanye n’inaha, gusa mu mwaka utaha nZaba ndangije amasomo y’icyiciro nahisemo. Natoye kwiga ibijyanye n’ibyo Papa yize. Ndabikunda, yize ibintu birimo imibare akora ibijyanye no gukora indege, rero nanjye ndabikunda cyane, nkunda cyane ibintu birimo imibare.

Nifuza kuzajya nkora umuziki ariko mfite n’akazi igihe nzaba nkuze, kuko ntabwo navuga ngo ndakora umuziki ntarazamuka bikomeye nta kindi nkora. Nzakora akazi ku buryo nzajya mbona aho nkura n’amafaranga ashyigikira ibikorwa byanjye by’umuziki, biteye imbere kurushaho nanjye byanyongerera n’imbaraga zo gushaka uko nkorana n’abahanzi bazwi ku rwego mpuzamahanga. Ikindi n’iyo nakora umuziki nyuma nanashaka undi mwuga cyangwa ubucuruzi nkora ku ruhande.

IGIHE: Umuziki uwukora mu Kidage n’Ikinyarwanda? Kuki udahitamo ururimi rumwe wibandaho?

Babo: Impamvu ndirimba mu Kinyarwanda nkashyiramo n’Ikidage ni ukubera data ari ho ava. Ntabwo rero nakwibagirwa aho mfite inkomoko, aho mba naho ngomba gushyiramo ibyo bumva cyo kimwe n’Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza kugira ngo abantu bose babashe kumva icyo nshatse kuvuga biyumvame indirimbo zanjye. Gusa nifuza cyane kwitwa umuhanzi wo mu Rwanda.

IGIHE: Usibye ababyeyi ba we watubwiye ko bagufasha, abandi mu muryango bo babyakira gute?

Babo: No mu miryango barabishyigikiye kandi bose . No ku ishuri rwose mu nshuti zanjye usanga banshigikiye, mfite inshuti yanjye yitwa Andreas, yitiranwa na Data, akunze kuntera imbaraga ambwira ati nukura bizaba ari byiza uzaba umuntu ukomeye. Mu muryango ho buriya byarabatunguye, kumva ngo Babo araririmba, iyo mpuye n’umwe aba ambaza ati Babo uzi ko ntari nzi ko uririmba, dore wabaye umusitari, n’ibindi byinshi bintera imbaraga.

By’umwihariko undi muntu wanteye imbaraga ni nyogokuru na we yansabye ko ibi nabikomeza, aranarira kubera amarangamutima akibimenya kandi mfite benshi bamfasha banshigikiye ku buryo nizeye kuzakomeza gutera imbere mu muziki.

Babo avuga ko yifuza gukora umuziki akazawukoresha nk'intwaro yo kumenyekanisha u Rwanda hanze

IGIHE: Ni iyihe nkomoko y’imyitwarire ya gihungu abantu bavuga ko ikugaragaraho?

Babo: [Aseka] Icyo nagisobanura ntya, nanga kwiyambika imyambaro y’abakobwa nirinda abasore bantereta, icyo kintu ndagitinya. Ndi muto, mfite imyaka 16, reka ngire ibihe byanjye igihe kizagera mpinduke umukobwa ndetse umunsi umwe nzarushinga n’umugabo, aho niho nzahinduka n’umugore. Ubu ndacyafite igihe cyanjye ntabwo nshaka ko nkundana n’umusore ngo ambabaze. Ntabyo nshaka.

IGIHE: Umuziki wawe uwubona he nko mu myaka itanu iri imbere?

Babo: Ntabwo navuga ko ndi kubona ishusho mbi imbere, Imana ni yo izabimfashamo nizeye ko nzagera kure kandi heza nkishima kandi nkabikuramo n’ubuzima bwiza. Mfite inzozi zo gukorana n’abahanzi bakomeye n’abazamuka kugira ngo tugeraneyo.

Nifuza ko amahanga yazamenya ko mu Rwanda hari impano, bakamenya ko turirimba n’izindi mpano.

Babo akunze kwitwara nk'abahungu
Babo yabanje gukina ruhago ndetse yakinnye mu ikipe ya Bayern Münich y’abana

Video nshya y’indirimbo Babo yakoranye na musaza we Charmant


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza