The Ben mu byamamare bizaririmbira mu iserukiramuco nyafurika rizabera i Dubai

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] azaririmba mu iserukamuco rya One Africa Music Fest rizabera mu Mujyi wa Dubai aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Festival Arena tariki 15 Ugushyingo 2019, kiyiborwe na Bank W wamamaye mu muziki wo muri Nigeria.

Muri iri serukiramuco hazaririmbamo abandi bahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia na Nandy.

Iki gitaramo kizabimburirwa n’ibindi birimo ikizabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 10 Kanama 2019 n’ikindi kizabera i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kanama 2019.

The Ben niwe muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe muri Afurika no hanze yayo kuko ryitabirwa n’ibihangange.

Fine Girl ni indirimbo ya The Ben igezweho muri iki gihe

Iserukiramuco rya One Africa Music Fest rizaba ririmo ibyamamare muri Afurika
The Ben ni we munyarwanda wa mbere uririmbye muri One Africa Music Fest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza