00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Travis Barker yambitse impeta Kourtney Kardashian

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umucuranzi w’ingoma w’itsinda Blink-182 rimenyerewe muri Rock, Travis Barker, yambitse impeta y’urukundo umunyamideli Kourtney Kardashian bari bamaze igihe bakundana.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 nyuma y’amezi icyenda yari ashize bakundana. Cyabereye mu gace ka Montecito i Califorania.

Kardashian n’umukunzi we bombi bemeje ko iki gikorwa cyabayeho cyane ko bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga barangiza bati “Ubuziraherezo”.

Kourtney Kardashian w’imyaka 42 na Travis Barker bemeje ko bakundana ku wa 14 Gashyantare 2021 ndetse batangira kugaragarizanya urukundo ku karubanda guhera ubwo.

Travis Barker yabaye inshuti y’umuryango w’Aba-Kardashian imyaka myinshi. Uyu mugabo w’imyaka 45 asanzwe afite abana barimo Landon Asher w’imyaka 18 na Alabama Luella wa 15 yabyaranye na Shanna Moakler batandukanye mu 2008.

Uyu mugabo kandi yanabanye na Melissa Kennedy kuva mu 2001 kugera mu 2002 ubwo batandukanaga.

Kourtney Kardashian w’imyaka 42 we afite abana batatu barimo Mason Dash ufite imyaka 11, Penelope Scotland ufite imyaka icyenda na Reign Aston w’itandatu bose yabyaranye na Scott Disick bakundanye.

Barker yambitse Kardashian impeta ikoze muri zahabu
Travis na Kourtney Kardashian bagiye kubana nk'umugabo n'umugore
Kourtney Kardashian na Travis Barker bemeje ko bakundana mu ntangiriro z'uyu mwaka
Aho Travis Barker yatereye ivi ni uku hari hateguye
Aba bombi bamaze igihe bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .