Tuyishimire, Kabahenda na Muyango baherewe amakamba mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 hatangiwe amakamba atatu arimo irya nyampinga uberwa n’amafoto, uw’umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be.

Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero ya mbere.

Ikamba ryambawe na Tuyishimire Cyiza Vanessa yariherejwe na Ndahiro Lilian wari waryegukanye umwaka ushize, Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’Umurage we yahererekanyije ikamba na Dushimimana Lydia naho Muyango Uwase ahabwa ikamba na Iradukunda Liliane wari wabaye uberwa n’amafoto umwaka ushize.

Iki gikorwa cyabaye n’abakobwa batanu basezerewe mu mwiherero bose bahari. Cyabereye muri Golden Tulip Hotel ahari kubera umwiherero ugiye kumara ibyumweru bibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 nibwo hazatoranywa Nyampinga w’u Rwanda mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza