Ubuhanga budasanzwe bw’ababyinnyi bo muri Uganda mu iserukiramuco Ubumuntu Festival (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 09:17
Yasuwe :
1 0

Umugoroba wa kabiri mu iserukiramuco ’Ubumuntu Arts Festival’ wahuje imbaga, abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye berekana imikino igamije gusakaza ubutumwa burandura urwango n’umwiryange mu bantu hakimikwa ubumuntu.

Iri serukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’, ryateguwe n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Mu ijoro rya kabiri ry’iri serukiramuco ngarukamwaka havuzwe imivugo, indirimbo n’imbyino zigaragaza ubuhanga, by’umwihariko hanibandwa ku mikino igaruka ku babana n’ubumuga ndetse n’ihuza ikoranabuhanga n’ubumuntu.

Mu byatangariwe binabyutsa ibyishimo bya benshi harimo umukino ’Barzakah’ ugaruka ku rupfu n’ubuzima mu muco w’Abanyalibani by’umwihariko ukavuga inkuru mpamo ku byabaye ku mukinnyi wa filime uzwi muri icyo gihugu witwa Roaa Bzeih hifashishijwe ikoranabuhanga ridasanzwe rifasha uwukurikirana gusobanukirwa byimbitse.

Usibye uyu mukino n’indi yakinwe ikishimirwa abasore babyina baturutse muri Uganda bahanyuranye umucyo mu mukino w’ubuhanga berekanye bakawuhuza n’imbyino zivanze n’ikinamico yerekana ukuntu abagororwa bakeneye kwerekwa ubumuntu, uko bitwaraga babyina byasusurukije abitabiriye.

Itsinda ryitwa Spot Lite Crew ryakinnye uyu mukino wiswe ’Desolation in Chains’ ryari rigizwe n’abasore bane barimo umwe w’umucungagereza abandi ari imfungwa. Bakinnye bashushanya ibura ry’ubumuntu hagati ya bose babihuza n’imbyino bagaragarijemo ubuhanga bwatumye bakomerwa amashyi na benshi mu bitabiriye.

Ubumuntu Arts Festival ikomeje kubera i Kigali yanahaye umwanya abafite ubumuga bashimira uko bitabwaho mu Rwanda. Mu ntangiriro hakinwe umukino witwa ’Gira Imbabazi’ ukubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kubabarirana no mu gihe hari uwabakoshereje birengereye.

Abitabiriye Ubumuntu Arts Festival, umunsi wa kabiri, banakurikiranye imbyino yiswe ’Today, I Rise’ ishingiye ku gisigo cya Amelia Dashwood yererekana uko abagore bafite imbaraga mu muryango no ku Isi muri rusange.

Umugoroba warushijeho kurangwa n’ubudasa ubwo itsinda ryitwa Superheroes of Cohesion rya La Benevolencija ryakinaga imikino ivuga uruvangitirane rw’ibibazo byugarije akarere k’ibiyaga bigari, amateka y’ibihugu bagashimangira kunga ubumwe no kwimika amahoro birengagiza ibitanya abantu.

Iki gikorwa cyahumuje hamaze kwerekanwa ibyateguwe n’itsinda WWF (We Won’t Forget ryo muri Kenya, abarigize bakabara inkuru z’akababaro batewe n’ibitero by’iterabwoba mu gihugu cyabo birimo iyicarubozo n’abakobwa bafatwa ku ngufu n’ibyihebe.

Ubumuntu Arts Festival imaze imyaka itatu ibera mu Rwanda, kuri iyi nshuro yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 13. Mu mikino yerekanwa hashimangirwa uko ubumuntu bwagakwiye gukwira mu bantu ndetse hagaragazwa ibibangamiye ubumwe ku Isi.

Abitabiriye umunsi wa kabiri wa Ubumuntu Festival bakurikiranye imbyino yiswe 'Today, I Rise' ishingiye ku gisigo cya Amelia Dashwood yererekana uko abagore bafite imbaraga
Aba babyinnyi bo muri Uganda bagaragaje ubuhanga buhanitse
Bawukinnye bifashishije ubumenyi mu bugororangingo
Abagize Spot Lite Crew mu mukino 'Desolation in Chains'
Umucungagereza mu mukino wavugaga ku bumuntu mu mfungwa
Umukino w'aba basore bo muri Uganda wagaragajwemo ibibangamiye ubumuntu muri za gereza
Ikoranabuhanga ryahujwe n'ubumuntu
Umukino wa 'Barzakah' wagaragajwemo ubuhanga buhanitse
Umukobwa wakinnye umukino wa 'Barzakah'
Umukino uvuga ku bibazo biri mu karere n'ikemuka ryabyo wanyuze benshi
Umukino wa La Benevolencija wanagarutse ku bijyanye no kwikubira
Bagarutse ku itotezwa no guhanganira imitungo bibangamiye ubumuntu
Ubumuntu Arts Festival ibera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ubusizi ni bumwe mu buhanzi bwifashishijwe muri iri serukiramuco
Abagize itsinda WWF bavuze ku iterabwoba ryo muri Kenya
Umwe mu bagize itsinda We Won't Forget #Kenya, yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gisigo cyamagana iterabwoba
Uyu mukobwa yavuze agahinda k'abafatwa ku ngufu n'ibyihebe muri Kenya bizamura amarangamutima ya benshi
Iki gikorwa cyaranzwe n'ubwitabire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza