Uburanga bw’abakobwa bahatanye na Uwase “Miss Igisabo” muri Miss Earth (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Nyampinga Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” yageze muri Phillipines, guhatanira ikamba rya Miss Earth n’abandi bakobwa bagera kuri 90 baturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

Miss Uwase yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017.

Mbere yo gufata indege, “Miss Igisabo” yabwiye IGIHE ko yifitiye icyizere gikomeye ku buryo yiteguye kuzaserukira igihugu cye nta gihunga ndetse bishobotse akazegukana ikamba.

Ageze muri Philippines we na bagenzi be bamaze gukora ibikorwa bitandukanye byateguwe kuri gahunda y’irushanwa rya Miss Earth, ryibanda ku kumenyekanisha uburyo bwo kurengera ibidukikije; Irushanwa ry’uyu mwaka riteguwe mu ishusho yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Miss Earth, Rai Samson, yabwiye IGIHE ko abakobwa bitabiriye iryo rushanwa bagabanyijwe mu byiciro bitatu bazagenda bakoreramo ibikorwa bitandukanye, Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda yashyizwe mu gatatu.

Mu cyiciro cyo kwerekana impano aho ari muri Phillipines, Uwase yongeye gukomoza ku byo yavuze muri Miss Rwanda. Ubwo yatangaga umwirondoro we yagize ati “Ndi hano mpagarariye u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, gicumbikiye ingagi, igihugu cy’abagore beza bateye nk’ibisabo (Curvy Women).”

Abakobwa bitabira iri rushanwa rya Miss Earth basabwa kuba batarigeze bashaka cyangwa ngo babyare, bari hagati y’imyaka 18 na 26 y’amavuko; bafite uburebure byibuze bwa metero 1.65 kuzamura; bazi amwe mu makuru atandukanye ku muco n’ibidukikije mu gihugu cyabo kandi aho baserukiye bahafitiye ubwenegihugu.

Miss Uwase Hirwa n’abakobwa bahataniye ikamba bamaze kurushanwa mu bikorwa bitandukanye birimo kwerekana impano zihariye bafite, kwiyerekana mu mwambaro wo kogana n’ijyanwa mu biruhuko.

Uzegukana ikaba rya Miss Earth azamenyekana kuwa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay.

Amafoto agaragaza abakobwa bahatanye na Miss Honorine, ibihugu bakomokaho byanditse ku ikamba bambaye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza