Umubyeyi wa Diamond yiyunze n’umukobwa we yari yarakumiriye ku mva ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2018 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Abdul Juma, se wa Diamond yemeye kwiyunga n’umukobwa we Queen Darleen nyuma y’igihe kinini cyari gishize umwe atareba undi n’irihumye.

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma ntikibana na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe.

Abana Abdul Juma yabyaranye na Sanura Kasim bose baramutaye bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe se yiyicira isazi mu maso.

Mu minsi ishize, muri uyu muryango intonganya n’umwiryane byari byongeye gukaza umurego biturutse ku magambo yatangajwe na Queen Darleen yihakana umubyeyi we Abdul Juma.

Queen Darleen yari aherutse kuvugira kuri Radio ko atemera Juma nka se ahubwo ko umubyeyi azi kandi afata nk’umurezi we ari musaza we Diamond Platnumz. Ibi byateye Abdul Juma gusharirirwa cyane kugeza ubwo yasabye abavandimwe be kutazemerera uyu mukobwa kugera ku mva ye mu gihe azaba yapfuye.

Ibyari amahari n’umwiryane hagati ya Juma n’umukobwa we byahindutse. Uyu mugabo yemeye kwiyunga na Queen Darleen nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Ijumaa Wikienda.

Yashimangiye ko nubwo bamaze iminsi bafitanye amakimbirane nta kizamubuza ‘kumwita umukobwa we’ bityo ko imbabazi yasabye nta mpamvu yo kuzimwima.

Yagize ati “Ni umukobwa wanjye. Ndabizi neza ko twashyamiranye mbere ndetse n’itangazamakuru ryarabimenye. Ariko burya iyo umuntu agusanze akagusaba imbabazi urazimuha. Ntabwo nakwanga guha imbabazi umukobwa wanjye, nampa impano kandi nzayakira nyikoreshe icyo yagenewe.”

Juma yemeye guha imbabazi umukobwa we Queen Darleen wari wamwihakanye mu ruhame

Queen Darleen yari aherutse kwandikira umubyeyi we amusaba imbabazi ndetse ko ibyo yari yavugiye mu itangazamakuru yabikoze atabitekerejeho. Ibi, Queen Darleen yanabyanditse kuri Instagram aho yumvikanishaga ko yakoshereje umubyeyi we.

Juma na nyina wa Diamond bamaze imyaka irenga makumyabiri badacana uwaka kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese agahitamo kuba ukwe. Umugabo ubu aba wenyine ahitwa Magomeni mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Queen Darleen usanzwe ari umuhanzi ni mushiki wa Diamond
Queen Darleen yari amaze amezi ane atavuga rumwe na se
Se wa Diamond asigaye aba wenyine nyuma y'uko umuryango wose wamutaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza