Umuhamirizo mu ndirimbo Sherrie Silver yahuriyemo n’ababyinnyi b’i Kigali

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Kamena 2019 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Indirimbo yitwa "Jambo" y’itsinda ry’Abataliyani, igaragaramo ababyinnyi b’abanyarwanda barangajwe imbere n’icyamamare Sherrie Silver.

“Jambo” ni indirimbo y’abanyamuziki babiri b’Abataliyani Takagi na Ketra aho bifashishije uwitwa Giusy Ferreri bakomoka mu gihugu kimwe na Omi wo muri Jamaica wamamaye mu ndirimbo "Cheerleader".

Amashusho yayo amwe yafatiwe mu Kirwa cya Zanzibar, andi afatirwa muri Jamaica.

Muri iyi ndirimbo bifashishijemo ababyinnyi b’abanyarwanda bagize itsinda rya Silver Beat ryashinzwe n’umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kugwiza ibigwi mu kubyina.

Abo ni Maniraguha Didier, Rachid Munyurangabo, Thierry Ishimwe, Zainah Mbabazi, Emmanuel Bubus Nzabamwita, Hirwa Regis, umwana w’umukobwa ufashwa na Sherrie Silver witwa Shakila Keza n’undi umwe wo muri Tanzania witwa Mohamed Lukman Issa.

Bakoresheje imbyino za kinyafurika zitandukanye zirimo nka Guara Guara, Shaku Shaku, by’umwihariko banashyizemo umuhamirizo nk’umwihariko w’imbyino y’abanyarwanda.

Iyi ndirimbo ni wo mushinga mugari Sherrie Silver ahuriyemo n’ababyinnyi b’abanyarwanda kuva batangira gukorana ndetse ni intangiriro kuri aba basore bashobora kwamamara ku ruhando mpuzamahanga.

Takagi na Ketra ni abahanzi bakomeye cyane mu Butalayani ndetse na Omi arazwi ku ruhando mpuzamahanga ahanini bitewe n’indirimbo ye “Cheerleader.”

Iri tsinda ryakoze indirimbo zakunzwe ku kigero cyo hejuru. Harimo iyitwa Roma-Bangkok bahuriyemo na Baby K, Giusy Ferreri yabaye indirimbo y’umwaka wa 2015 mu Butalayani, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 200 kuri YouTube.

Mu 2018 bakoze indirimbo bise Amore e capoeira bahurije hamwe Giusy Ferreri na Sean Kingston imaze kurebwa inshuro miliyoni 152.

Ababyinnyi b'abanyarwanda bwa mbere bagaragaye mu ndirimbo mpuzamahanga
Takagi & Ketra na Silver Beat muri Zanzibar
Sherrie Silver n'ababyinnyi be bo mu Rwanda mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Jambo
Takagi & Ketra na Giussy Ferreri ni abahanzi bakomeye mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza