Umuhungu wa Kayirebwa, Deo Munyakazi na Angel Mutoni baserukiye u Rwanda muri Kenya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 Gashyantare 2017 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Kayirebwa, Eric Soul Kirenga, umukirigita nanga Deo Munyakazi n’umuraperi Angel Mutoni batumiwe muri Kenya mu ihuriro rikomeye rigiye guhuza abahanzi bafite umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba.

Aba bahanzi uko ari batatu bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, berekeje mu Mujyi wa Nairobi ahazabera ihuriro ry’abanyamuziki rizamara iminsi ine guhera kuwa 16-19 Gashyantare 2017.

Ihuriro ONGEA, East African Music Summit rizabera ahitwa Sarit Centre Expo Hall, Westlands mu Mujyi wa Nairobi. Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba kuko ryatangijwe muri Mutarama 2016.

Iri huriro ryari risanzwe ribera mu Mujyi wa Nairobi ariko rifite indi nyito aho ryitwaga Kenya Music Weeek, ryahuzaga abahanzi bo muri iki gihugu gusa kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri 2013.

Ku rubuga rwabo batangaje ko ONGEA, East African Music Summit yatumiwemo abahanzi 32 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo n’abo mu Rwanda Eric Soul Kirenga, Angel Mutoni na Munyakazi.

Intego yaryo ku bahanzi baritumirwamo ni ukuvoma ubumenyi mu muziki, gucuruza ibihangano no kubimurikira abakunzi b’umuziki ibihumbi bazaryitabira. Muri uyu mwaka biteganyijwe ko abantu barenga ibihumbi icumi bazitabira iri huriro rikomatanye n’iserukiramuco ry’umuziki.

Mu kiganiro na Munyakazi Deo wagiye muri Kenya guhagararira u Rwanda yavuze ko yiteze kuzazamura ireme ry’ubuhanzi bwe biturutse ku masomo n’inyigisho zizatangwa n’impuguke mu muziki.

Yagize ati “Ubu ndagiye, nerekeje muri Kenya aho ngiye guhagararira igihugu cyanjye muri ririya serukiramuco rikomeye, ni ibintu byiza kuko nzagaruka mfite ubumenyi bwisumbuye mu kuririmba no gucuranga, ikindi kandi nanjye nzereka abanyamahanga aho tugeze mu muco wacu by’umwihariko mu muziki.”

Yongeraho ati “Icyo njyanye ni inanga, ngiye kwerekana umwihariko w’umuziki wacu, ngiye kubacurangira bya Kinyarwanda ku buryo bazabona ko hari byinshi bigaragaza ubukire bw’umuziki wacu….”

Munyakazi Deo, umwe mu bahanzi bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga

Mu bahanzi 32 batumiwe muri iri huriro harimo abazwi barimo itsinda H_Art the Band, Mswazzi Masauti, Kidum Kibido we azahamurikira album ye yitwa ‘Hali na Mali’, itsinda Sauti Sol, umuraperi AY n’abandi bahanzi bakomeye mu karere.

Abahanzi baserukiye u Rwanda basanzwe bafite ubuhanga mu muziki, muri Mutarama 2016 Eric Soul na Gaël Faye batumiwe mu Mujyi wa Addis-Abeba mu iserukiramuco rikomeye rya ‘Selam Festival Addis’, nyuma yanatumiwe mu rindi ryitwa Doa Doa ryabereye muri Uganda.

Angel Mutoni na we aheruka kwitabira Amani Festival muri RDC yanahataniye igihembo cya Prix Découvertes-RFI 2016. Munyakazi Deo na we ni umwe mu bahanzi bakizamuka bari kugaragaza imbaraga n’umwihariko mu gucuranga inanga.

Angel Mutoni ni we mukobwa mu bakora umuziki mu Rwanda watumiwe muri Kenya
Eric Soul Kirenga asanzwe akora ubu Dj, gutegura ibitaramo, guteza imbere abahanzi no gutanga amahugurwa ku iterambere ry'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza