Umukinnyi wa filime Shay Mitchell yaje mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 Mutarama 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shannon Ashley "Shay" Mitchell yaje mu Rwanda mu cyumweru gishize, yaje kwifotoza no gusura ibikorwa by’ubukerarugendo byihariwe na Afurika.

Shay Mitchell [benshi bazi nka Shaym] yakunzwe cyane nka Emily Fields muri filime y’uruhererekane Pretty Little Liars; ni umukinnyi wabigize umwuga muri sinema, akora akazi ko kwerekana imideli akaba na rwiyemezamirimo ufite ibikorwa bikomeye iwabo muri Canada aho avuka.

Yaje mu Rwanda mu cyumweru gishize ndetse kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017 yagiye muri Pariki y’Akagera asura intare, imparage, inzovu n’izindi nyamaswa yari abonye ku nshuro ya mbere. Yanditse kuri Instagram agaragaza ko ‘ibyo yabonye mu Rwanda ari umwihariko udasanzwe’.

Shay Mitchell yavuye mu Rwanda ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo gukomeza ibikorwa byo kwifotoza amafoto azakoreshwa ku bicuruzwa asigaye yamamaza muri iyi minsi.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Shay Mitchell yifotoje ari muri Pariki y’Akagera maze ifoto ayishyira kuri Instagram ayiherekeza amagambo agira ati “…Namaze iminsi myinshi hamwe n’itsinda ry’abantu muri kimwe mu bihugu nkunda cyane, Rwanda. Ndumva mfite amatsiko yo kuzabibereka mwese. Nshimiye aba bantu beza mbikuye ku mutima, mwabanye nanjye muri uru rugendo.”

Yanashyizeho ifoto y’ingagi yandikaho ko aho yagenze hose ku Isi nta gihugu yabonyemo umutuzo nk’u Rwanda. Yagize ati “Igihe cyo guhumeka neza no gufata umwuka ntigipfa kuboneka ndetse biragorana ariko ibi bihe sinzabyibagirwa.”

Shannon Ashley "Shay" Mitchell w’imyaka 29, ni Umunyacanada ukina filime, yakinnye mu yitwa “Immediately Afterlife” aho yitwaga Marissa, muri 2016 nabwo yakinnyi izindi filime ebyiri “Dreamland” (yitwaga Nicole) n’indi yitwa “Mother’s Day” akinamo yitwa Tina. Muri uyu mwaka wa 2017 hari indi yakinnye yitwa “Cadaver” iri gukorwaho imirimo ya nyuma mbere y’uko isohoka.

Amafoto Shay Mitchell yerekanishije ibihe yagiriye mu Rwanda

Inkweto yaguriye mu Rwanda
Ubwo yari muri Pariki y'Akagera
Yari yaje no kwifotoza ku bw'ibikorwa yamamaza
Hano yari amaze kugera muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza