Umukirigitananga Deo Munyakazi yatangije umushinga wo kuremera abatishoboye (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Itsinda Inanga Family rigizwe n’abakunzi b’Umukirigitananga Munyakazi Deo baremeye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamuha ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu rugo, banatanga umusanzu wo gusana inzu atuyemo.

Iki gikorwa cyabereye i Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo; wahuriranye n’igikorwa cy’umuganda rusange usozwa ukwezi wabaye ku wa 25 Gicurasi 2019.

Munyakazi yagize igitekerezo cyo kurenga imbibi z’umuziki, anatangiza gahunda yo gufasha abatishoboye binyuze mu kubaremera.

Ku ikubitiro yahuje imbaraga n’abagize itsinda rye, baremera umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muganda witabiriwe n’abagera kuri 40.

Umubyeyi wasaniwe inzu yashimiye iri tsinda ryakoze igikorwa cyasendereje umutima we ibyishimo.

Yagize ati “Ibyishimo ni byinshi ku mutima wanjye, ni ubwa mbere mbonye itsinda ry’abantu rintekereza rikankorera igikorwa gikomeye nk’iki. Mu by’ukuri nishimiye uyu muryango mushya nungutse, ni amaboko akomeye Imana impaye yo kunsindagiza mu bihe bikomeye nari ndimo.”

Umuhanzi Munyakazi Deo uhagarariye ‘Inanga Family’ yashimiye abagize uruhare ngo igikorwa kigerweho.

Yagize ati “Nshingiye ku murimo twakoze. Iri ryari itangiriro ry’ibikorwa byo gufasha abatishoboye. Nabonye nta kidashoboka mu gihe abantu bahuje umutima bagashyira hamwe. Hari ibindi bikorwa by’urukundo duteganya mu minsi iri imbere.”

Mu butumwa bwe yakanguriye abantu bose babishoboye kujya bazirikana ko hari abakeneye kwitabwaho.

Yakomeje avuga ko “Twahisemo iki gikorwa nyuma yo gusanga inganzo idakwiriye kugarukira mu kuririmba gusa ahubwo dukwiye no gushimangira ibyo turirimba twifashishije ibikorwa bitandukanye byubaka u Rwanda.’’

Abitabiriye igikorwa banagize umwanya uhagije wo gusangira ijambo ry’Imana ry’ihumure.

Munyakazi ni umuhanzi gakondo umaze kubaka izina mu gukirigita inanga ya Kinyarwanda haba Mu Rwanda ndetse no hanze yarwo abikesha umwihariko n’ubuhanga akoresha ayicuranga.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker, uzwi mu muziki Joss Stone.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’; mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Munyakazi aranitegura kumurika album iriho ibihangano bye bicuranze mu buryo bwa gakondo birimo “Isoko dusangiye”, “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’.

Iri tsinda ‘Inanga Family’ ryashibutse ku nganzo ye, rigizwe n’abantu 69 barimo abari mu Rwanda no mu mahanga.

Reba hano indirimbo Deo Munyakazi aheruka gushyira ahabona:

Deo Munyakazi mu gikorwa cy'umuganda
Itsinda Inanga Family ryagize uruhare mu gusana inzu y'umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyakazi Deo ari mu bahanzi gakondo bazamukanye ingoga
Munyakazi yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bazakomeza mu buryo bwagutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza