Umukirigitananga Ngarukiye yahishuye inzira ikomeye yanyuzemo ubwo yapfushaga imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kamena 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ukwezi kwa Gicurasi kuri mu mezi atajya asibangana mu buzima bwa Daniel Ngarukiye uri mu bahanga mu gukirigita inanga mu Rwanda kuko aribwo yapfushije umwana w’imfura ye n’Umunya-Romania, Lavinia Orac.

Uku kwezi, Ngarukiye avuga ko kumuhora mu mutima ndetse akenshi ku itariki yaburiyeho umwana we bikaba akarusho kuko isura ye yongera kumuzamo.

Nk’undi mubyeyi wese, kubura umwana ni ikintu gikomeye kandi gitesha umutwe. Ku wa 30 Gicurasi 2016 nibwo Ngarukiye Daniel yabuze umwana we yari yibarutse ku wa 18 Gashyantare 2016.

Aganira na IGIHE yavuze ko uyu mwaka wa 2016 wari watangiye abona ari umwaka mwiza kuri we ariko ukaza kumusharirira ubwo wageragamo hagati akabura umwana we.

Avuga ko yumvaga ari umwaka agomba gukora cyane agakomeza guteza imbere umuco gakondo, ariko akavuga ko uburyo umuntu apanga Imana nayo hari ibyo iba yapanze bigomba kubaho mu buzima bwe.

Ati “Naravugaga nti uyu mwaka utangiye neza umuziki wanjye uri kujya mbere, nkongera nti byongeye ngiye kwibaruka imfura. Urumva imfura y’umuntu aba ayitegerezanyije amatsiko menshi. Umwana rero yaravutse turishima biraturenga ariko amezi atatu ashize Imana iba iramwisubije twese turatungurwa. Njye na mama we twabaye nk’aho Isi ituguyeho.”

Arongera ati “Twatangiye ubuzima bwa twenyine inzu imwe itubana Isi yose, wenda njye hari ukuntu nashoboraga kwihangana ariko mama w’umwana ibyo kwihangana ngo atuze ntibyamukundiraga. Narwanye intambara ebyiri iya mbere ari iy’agahinda ko kubura akana kanjye iya kabiri ari iyo kwihanganisha mama we. Ntabwo byari ibintu byoroshye.”

Avuga ko ashima Imana kuba mu 2017 ku wa 12 Nzeri, yaramushumbushije ikamuha undi mwana ubu uri hafi kuzuza imyaka ibiri. Bamwise Impano Perfection.

Umwana wa Ngarukiye witwaga Inyamibwa yapfuye mu buryo butunguranye kuko yafashwe nijoro n’indwara yo kuruka byoroheje nyuma aza kuremba birangira avuye mu mubiri.

Ngarukiye n’umugore we Lavinia basezeraniye muri Romania tariki ya 22 Ukuboza 2015. Baherekejwe n’inshuti z’uyu mukobwa zo muri Romania. Ubu babana mu Bufaransa.

Bamenyaniye i Kigali ubwo uyu mukobwa yari yaje mu Rwanda akitabira igitaramo Daniel Ngarukiye yaririmbyemo muri Serena Hotel.

Ngarukiye avuga ko nyuma y’umubabaro yanyuzemo ubu yamaze kongera kwisuganya no kumva ko mu buzima byose bishoboka, ubu arakataje mu muziki ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Inzira y’amayira abiri’.

Akanyamuneza kaba ari kose ku mugore wa Ngarukiye n'umwana wa kabiri bibarutse nyuma yo gupfusha
Ngarukiye n'umugore we bakimara gupfusha umwana baryamaga mu nzu bakumva yababanye nini
Umwana Imana yashumbushije Ngarukiye yamwise Impano Perfection
Umwana wa mbere wa Ngarukiye yitabye Imana amaze amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza