Umukobwa wa Jackie Chan yemeje ko ari umutinganyi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 07:17
Yasuwe :
2 1

Etta Ng, umukobwa w’icyamamare muri sinema, Jackie Chan, yemeje ko ari umutinganyi yibasirwa bikomeye aho aho atuye muri Hong Kong.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yatangaje ko aryamana n’abo bahuje igitsina abinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, anemeza ko ari mu rukundo n’undi mukobwa w’icyamamare muri icyo gihugu witwa Andi Automn.

Etta Ng ukundana n’umukobwa mugenzi we ufite imyaka 30 y’amavuko, yahishuye ko yakuze yangwa urunuka kubera imyitwarire y’ubutiganyi ariko ngo kuri ubu yariyakiriye ndetse abona abamushyigikira.

Yagize ati "Ndiyumvamo ibyishimo ku bwo kunshyigikira n’urukundo mu nzira zanjye. Byandenze uko abadukurikira njye na Andi Autumn badushyigikiye. Abantu hirya no hino ku Isi baradushyigikiye nubwo itangazamakuru hano muri Hong Kong rikomeje kudusiga icyasha."

Yongeyeho ati "Nakuriye mu Isi y’urwango ariko ubu ngeze aho menya ko nagendera ku byo nanyuzemo mu kuvuga ukuri kwanjye nkafasha abateye nkanjye. Ku bw’amahirwe nakuze mu gihe ntari mfite ubushobozi buhambaye ntazi n’icyo Isi integanyiriza. Murakoze ku bwo kumpundagazaho urukundo no kunyemera."

Etta Ng wemeje ko ari umutinganyi ni umwe mu bana ba Jackie Chan, yamubyaranye ku ruhande na Elaine Ng, wabaye Nyampinga w’Umugabane wa Aziya mu 1990. Uyu mugore yari asanzwe na we ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Hong Kong.

Jackie Chan ubwe ntaragira icyo atangaza kuri uyu mukobwa we wemeje ko aryamana n’abo bahuje igitsinda gusa Etta Ng yaherukaga gutangariza ikinyamakuru Express cyo mu Bwongereza ko atamubara nka se kuko ngo atigeze agira uruhare na ruto mu mibereho ye.

Etta Ng, umukobwa wa Jackie Chan yanditse kuri Instagram ahishura ko ari umutinganyi
Umukobwa wa Jackie Chan na mugenzi we umurusha imyaka irenga icumi bakundana
Icyamamare Jackie Chan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza