Umukobwa wa Masamba agiye gukorera igitaramo gikomeye muri Canada

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Masamba witwa Ikirezi Annais Déborah, agiye gukorera igitaramo gikomeye muri Canada cyiswe ‘Ikirezi live Montreal Edition’ kizaba mu mpera za Gicurasi 2019.

Igitaramo kizabera Montréal ku wa 25 Gicurasi 2019 ahitwa Westmount Park Hall guhera saa mbiri z’umugoroba. Azahuriramo n’abandi bahanzi barimo uwitwa Sandra, Kaneza Sheja, Umuruta na Chris Kai.

Ikirezi Annais Déborah yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iki gitaramo cyaturutse ku kindi yakoze mu 2018 cyabereye Ottawa, yanahuriyemo na se nyuma abantu bo muri Montréal bakifuza ko nabo yajya kubataramira.

Akomeza avuga ko aririmbira abantu mu buryo butandukanye burimo indirimbo za gakondo n’izihimbaza Imana.

Ati “Iyo ndirimbira abantu nibanda cyane ku ndirimbo z’Imana na gakondo kuko niyo nkomoraho inganzo kandi ikaba ari umuco wacu, ubundi nkishimana n’abantu.”

Uyu mukobwa yavuze ko muri icyo gitaramo azifashishwa indirimbo zirimo iz’abandi bahanzi ndetse akavangamo n’ize zose mu buryo bwa live.

Ikirezi afite imyaka 22 atuye Ottawa muri Canada, ni umuhanga mu kuririmba ndetse mu 2017 yitabiriye irushanwa rya Ottawa Idol.

Mu mwaka ushize yimuritse nk’umunyampano mushya, mu gitaramo yahuriyemo na se Masamba Intore cyari cyahawe inyito ya ‘Ikirezi live the Genesis’ cyabaye ku wa 17 Ugushyingo 2018.

Iki gitaramo avuga ko aricyo cya mbere yari akoze mu buryo bwo kwimurika yagisanishije n’igitabo ‘cy’Itangiriro’ cyo muri bibiliya kubera ko yashatse kubigereranya n’itangiriro ry’umuziki we, ndetse kikaba urufunguzo rwo gutangira urugendo rwo kuwukora nk’umwuga.

Yari asanzwe afasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro mu buryo bw’imiririmbire cyane cyane abagiye gukorera ibitaramo muri Canada; yafashije The Ben, Sauti Sol n’abandi.

Umukobwa wa Masamba agiye gukorera igitaramo gikomeye muri Canada
Ikirezi yagaragaje impano yo kuririmba ubwo yafashaga abahanzi batandukanye ku rubyiniro mu buryo bw’imiririmbire mu bitaramo byo muri Canada
Ikirezi avuga ko impano ye ayikomora kuri se na nyina, bombi bahuriye ku nganzo yo kuririmba
Igitaramo cya Ikirezi ni icya kabiri cye bwite azaba akoze nyuma yo kwimurika nk'umunyempano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza