Umukobwa wa Masamba yakoreye igitaramo gikomeye muri Canada (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Masamba witwa Ikirezi Annais Déborah, yakoreye igitaramo gikomeye muri Canada cyiswe ‘Ikirezi live Montreal Edition’, cyabaye ku wa 25 Gicurasi 2019 mu Mujyi wa Montréal.

Icyo gitaramo cyabereye muri Westmount Park Hall guhera saa mbiri z’umugoroba. Ikirezi yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo uwitwa Sandra, Kaneza Sheja, Umuruta na Chris Kai. Cyanitabiriwe na nyina utuye muri Canada wanizihiwe n’umuziki w’uyu mukobwa agacinya akadiho.

Hari kandi n’abandi banyuranye bacyitabiriye biganjemo abanyarwanda batuye muri Canada n’abenegihugu baho.

Mbere y’iki gitaramo, Ikirezi Annais Déborah yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kugikora cyaturutse ku cyo yakoze mu 2018 cyabereye mu mujyi wa Ottawa yanahuriyemo na Se, nyuma abantu bo muri Montréal bifuza ko nabo yazabataramira.

Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo zirimo iz’abandi bahanzi bubatse amateka mu muziki w’u Rwanda avangamo n’ize, zose aziririmba mu buryo bwa ‘live’.

Ikirezi ufite imyaka 22 aba muri Ottawa muri Canada, ni umuhanga mu kuririmba ndetse mu 2017 yitabiriye irushanwa rya Ottawa Idol. Mu mwaka ushize yigaragaje nk’umunyempano mushya mu gitaramo yahuriyemo na Se Masamba Intore, cyahawe inyito ya ‘Ikirezi live the Genesis’ cyabaye ku wa 17 Ugushyingo 2018.

Avuga ko ari cyo cya mbere yari akoze ku buryo yagisanishije n’igitabo ‘cy’Itangiriro’ cyo muri Bibiliya, abigereranya n’itangiriro ry’umuziki we n’urufunguzo rumwinjiza mu rugendo rwo gukora umuziki nk’umwuga.

Yari asanzwe afasha ku rubyiniro abahanzi batandukanye mu buryo bw’imiririmbire cyane cyane abagiye bakorera ibitaramo muri Canada, aho yafashije The Ben, Sauti Sol n’abandi.

Ikirezi ni umunyempano uhebuje, avuga ko inganzo ayikomora kuri Se na nyina
Nyina wa Ikirezi (uri ibumoso) yari yizihiwe n'igitaramo cy'umukobwa we
Ab'ingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo
Cyari igitaramo kinogeye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza