Umukobwa wahatanye na Shanitah muri Miss University Africa yarushinze acyambaye ikamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mata 2019 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamisiri witwa Rowaida Ramadan wabaye igisonga cya mbere muri Miss University Africa 2018 ahigitse abarimo na Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda, yakoze ubukwe acyambaye ikamba.

Rowaida Ramadan yari yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss University Africa 2018 akurikiye Marlise Sacur ukomoka muri Mozambique wambaye iri kamba yeretse bagenzi be igihandure barimo na Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda ntabashe kwegukana ikamba na rimwe.

Rowaida yakoze ubukwe mu mpera z’iki Cyumweru, amaze amezi asaga ane yambaye iri kamba ataranaritanga kuko iri rushanwa buri gihe riba mu mpera z’umwaka, hagati ya Ugushyingo na Ukuboza.

Ku rukuta rwa Instagram rwa Miss University Africa, banditse bagaragaza ko bishimiye ko uyu mukobwa yakoze ubukwe ndetse akaba abaye uwa kabiri urushinze mu bitabiriye iri rushanwa mu mezi atatu ashize.

Uwitwa Lorraine Nadal ukomoka mu Birwa bya Maurice, wegukanye ikamba rya Miss University Africa 2017 niwe waherukaga kurushinga.

Iri rushanwa rya Miss University Africa 2018 ryatangiye ku wa 15 Ugushyingo risozwa mu ijoro ryo ku wa 30.

Abakobwa bamaze ibyumweru bibiri bakora ibikorwa bitandukanye mu mwiherero.

Ryitabiriwe n’abakobwa 48, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cyambere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018.

Muri Miss University Africa, Umunyana yabashije kuza mu bakobwa icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.

Rowaida Ramadan yakoze ubukwe mu gihe yari acyambaye ikamba ry'igisonga cya Mbere cya Miss University Africa
Ibyishimo ni byose kuri Rowaida Ramadan nyuma yo kurushinga
Rowaida Ramadan n'umugabo we bari bafite akanyamuneza
Rowaida Ramadan n'umugabo bakoreye ubukwe ku nkengero z'inyanjya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza