Umunya-Puerto Rico yagizwe Nyampinga w’Isi, Mutesi Jolly aza mu b’inyuma (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 Ukuboza 2016 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Stephanie Del Valle wari uhagarariye Puerto Rico yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi mu birori bikomeye byabereye i Washington mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016.

Stephanie Del Valle w’imyaka 19 ari mu bakobwa ba mbere bahabwaga amahirwe yo gutsinda ndetse yagiye yitwara neza mu bindi byiciro byatambutse haba mu kwerekana impano, imideli kubana neza na bagenzi be.

Yagaragiwe na Yaritza Miguelina Reyes Ramirez Nyampinga Dominican Republic inyuma ye haza umukobwa witwa Natasha Mannuela wo muri Indonesia na we wagaragazaga ubuhanga no kwitwara neza imbere y’akanama nkemurampaka.

Stephanie Del Valle yavugaga adategwa indimi eshatu mpuzamahanga Icyongereza, Igifaransa n’Icyesipanyore[Spanish]. Yambitswe ikamba na Miss World 2015 Mireia Lalaguna ukomoka muri Espagne.

Del Valle yavuze ko ari amahirwe akomeye kandi “ni icyubahiro n’inshingano zikomeye” kuba atahanye iri kamba mu gihugu cye. Yahise aba umukobwa wa kabiri wo muri Puerto Rico uhawe iri kamba nyuma ya Wilnelia Merced waryambitswe mu 1975.

Abakobwa baje mu myanya itanu ya mbere harimo na Miss Philippines Catriona Elisa Gray ndetse na Nyampinga wa Kenya Evelyn Njambi wagaragazaga imbaraga no gukanga abo yari ahanganye na bo kuko yahabwaga amahirwe yo kuba yatwara irushanwa cyangwa akaba igisonga.

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly ntiyabashije kwibona mu bakobwa baje mu myanya 25 ya mbere ndetse ntiyabonetse mu bindi byiciro byahembewe birimo icy’umukobwa wagaragaje impano mu gukina, umunyamideli mwiza, ufite ubwiza bufite intego[hashingiwe ku bikorwa bye bwite], uwagaragaje impano yihariye kurusha abandi, n’ibindi byiciro binyuranye.

Muri Puerto Rico hazwiho kugira abakobwa bakerebutse kandi beza

Puerto Rico ibaye igihugu cya 17 kibashije kwegukana iri kamba inshuro zirenze imwe kuba irushanwa rya Nyampinga w’isi ryatangira mu mwaka wa 1951.

Sweden ni yo yegukanye iri kamba inshuro zirenze imwe bwa mbere nyuma ibindi bihugu bikurikiraho. UK(5), India (5), the US (3), Jamaica (3), Iceland (3), Germany (2) na Australia (2).

Ibirori byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2016 mu nyubako ya MGM National Harbor iherutse kuzura itwaye akayabo ka miliyari 1,4 z’amadolari.

Abakobwa bose uko ari 119 ni bo bahatanye , bari bamaze iminsi itandatu bimukiye mu muturirwa wa MGM National Harbor wubatswe hafi y’ikiraro cya Woodrow Wilson Bridge mu birometero 16 uvuye mu Mujyi wa Washington, D.C ari naho abakobwa bakoreye umwiherero.

Abaje mu myanya ya mbere muri Miss World 2016:

Fast Track Winners:
Top Model: China PR
Sports: Cook Islands
Talent: Mongolia
Multimedia: Philippines
Beauty with a Purpose: Indonesia

Ibihugu 20 bya mbere:

China, Kenya, Belgium, Ghana, Philippines, Cook Islands, Mongolia, Indonesia, France, USA, India, Slovakia, Korea, Hungary, Dominican Republic, Japan, Brazil, Thailand, Australia, Puerto Rico

Ibihugu 10 bya mbere:

China, Kenya, Belgium, Philippines, Indonesia, USA, Korea, Dominican Republic, Brazil, Puerto Rico

Ibihugu 5 bya mbere:

Kenya, Puerto Rico, Indonesia, Dominican Republic, Philippines.

Igisonga cya kabiri: Indonesia
Igisonga cya Mbere: Dominican Republic
Miss World 2016: Puerto Rico

Avuga Icyongereza, Igifaransa n'Icyesipanyore neza
Stephanie Del Valle n'ibisonga bye
Stephanie Del Valle w'imyaka 19 yahigitse abakobwa 118 bahataniraga iri kamba
Umukobwa wo muri Kenya yaje mu bihugu bitanu bya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza