Umunyarwanda Ncuti Gatwa yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 50 ruri kuzana impinduka ku Isi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Ncuti Gatwa wamamaye muri filime ya Sex Education, yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 50 ruri kuzana impinduka ku Isi.

Ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize umunyarwanda Ncuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Iki kinyamakuru gitangaza uru rutonde mu rwego rwo gushimira urubyiruko ruri kwerekana impinduka mu bice bitandukanye bigize ubuzima bw’abantu.

Urw’uyu mwaka wa 2019 rwagaragayeho umukinnyi wa filime w’umunyarwanda Ncuti Gatwa, umunyapolitiki w’umunyamerikazi Alexandria Ocasio-Cortez ufite imyaka 29, umuraperikazi Simbiatu Abisola Abiola Ajikawo uzwi nka Little Simz w’imyaka 25, Greta Thunberg umunya-Suede w’imyaka 16 washinze umuryango wo kurengera ibidukikije n’abandi benshi.

Ncuti Gatwa ni umusore w’imyaka 26 wamamaye kubera filime y’uruhererekane yitwa Sex Education yerekanwa na Netflix.

Uyu musore utari ufite ubunararibonye buhambaye yakunzwe na benshi aho akina yitwa Eric uba ari umutinganyi. Akina ari umunyeshuri ufite ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse akabyigisha abandi.

Uretse kuba ari umunyeshuri ushabutse, akunda kubyina mu ishuri ndetse akigisha bagenzi be uko abagore bo muri Afurika batega igitambaro n’ibindi bijyanye no kongera ubwiza.

Uyu musore wavukiye mu Rwanda n’umuryango we bimukiye muri Scotland mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yarize ibijyanye no gukina ikinamico. Kuri ubu batuye mu mujyi wa Tottenham mu Bwongereza.

Uretse Sex Education, Ncuti Gatwa azagaragara muri filime izaba irimo abakinnyi nka Kim Cattrall na Nick Frost muri Nyakanga.

Aherutse kandi gushyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye bya MTV Movie & TV Awards mu byiciro bibiri; mu bakinnyi bari kuzamuka neza [Best Breakthrough Perfomance] ,no mu cyiciro cy’abasomanye neza [Best Kissing] aho ari kumwe n’uwo bakinana Connor Swindells uba witwa Adam Grof.

Ncuti Gatwa akomeje gushimirwa bitewe na filime yakinnyemo ya Sex Education
Ncuti Gatwa akina ari umutinganyi muri Sex Education

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza