Umunyarwandakazi ubyinira ibyamamare muri Afurika yaguriye inkweto abana 50 muri Nigeria

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Sherrie Silver umukobwa uvuka mu Karere ka Huye yaguriye inkweto abanyeshuri bagera kuri 50 bo muri Nigeria aho amaze iminsi azenguruka atanga isomo ryo kubyina.

Uyu mukobwa usigaye atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze, yabyiniye abahanzi bakomeye muri Afurika yanakoranye na benshi mu bahagaze neza i Burayi.

Sherrie Silver yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nzeri 2016 aho yanyuze nabwo yigisha kubyina, nyuma yahise akomereza no mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Sweden, u Bufaransa, Nigeria n’ahandi.

Sherrie Silver ubu ari muri Nigeria nabwo yagiye gutanga amasomo yo kubyina, yanabonanye n’umuririmbyi Mr Eazi wamukoresheje mu mashusho y’indirimbo nshya yitegura gushyira hanze.

Mu byo yakoreye muri Nigeria mu gihe ahamaze, Sherrie yasuye umukecuru utishoboye yashingiye ubucuruzi buciriritse kugira ngo abashe kwivana mu bukene ndetse anatunge umuryango we n’abana b’imfubyi arera.

Yavuze ko uretse kumuha igishoro cyo gutangira gucura ubuconsho, yanamwemereye ko azishyurira amafaranga y’ishuri abuzukuru be babiri b’imfubyi mu gihe cy’umwaka.

Yagize ati “Icyiyongereye kuri ubu bucuruzi nafunguriye uyu mubyeyi, nabashije kubona impuzankano [uniform] n’amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka ku buzuruku be babiri. Aba bana bombi nabatumiye mu ishuri aho nigishirije uyu munsi. Uburezi ni ngombwa cyane kandi ni abahanga. Ntabwo bari kumwe n’umubyeyi wabo ariko uyu mugore yakoze ibikomeye kugira ngo bagere hano.”

Sherri Silver yahaye inkweto abana 50 bo mu gace kitwa Ajegunle

Sherrie yanasuye abanyeshuri biga mu gace ka Ajegunle mu Mujyi wa Lagos aha inkweto abagera kuri 50 mu rwego rwo gutera inkunga ishuri bigaho ngo nabo binjire mu cyiciro cy’abajya kwiga bambaye inkweto.

Yaherukaga i Kigali aho yatanze mituelle de santé ku miryango 200

Sherrie yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2016, icyo gihe yahavuye atanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 ndetse n’inzitiramubu mu gikorwa yakoreye i Nyamirambo.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Icyo nashakaga ni ukugaruka mu rugo ngasiga nkoze igikorwa gifite inyungu ku muryango, nk’i Nyamirambo nahavuye mpaye inzitiramubu abantu benshi, hari n’imiryango igera kuri magana abiri [200] nahaye ubwisungane mu kwivuza.”

Sherrie uherutse kuzuza imyaka 22 avuga ko yagize agahinda gakomeye ko kutamenya se wapfuye habura ukwezi kumwe ngo avuke. Yavuze ko nyina yakoze akazi gakomeye amurera wenyine kuva bagituye i Huye no mu gihe babaye i Kigali kugeza bimukiye mu Bwongereza.

Ati “Mama yakoze akazi kadasanzwe, mu byeru bibiri bishize nujuje imyaka 22, mu mwaka ushize narangije kaminuza mu ishami rya Business Marketing […] Narakuze, mbayeho neza, mama na we tubana mu Bwongereza i London, nabuze data habura ukwezi kumwe ngo mvuke, ni ikintu gikomeye.”

Sherrie Silver, ni umuhanzi w’umubyinnyi umaze kwamamara henshi muri Afurika no mu bihugu by’u Burayi. Yabyiniye abahanzi bakomeye ndetse yigisha kubyina mu bihugu bitandukanye. Mu bo yabyiniye bazwi harimo Wizkid, Diamond Platnumz, Fuse ODG, Sean Paul, Tiwa Savage, Run Town, P-Square, Ice Prince n’abandi benshi.

Sherri yafashije uyu mukecuru gutangira ubuzima
Sherrie Silver yanabyiniye umuhanzi Eugy wigeze gukora indirimbo yakunzwe yitwa 'Dance for me' ari kumwe na Mr Eazi
Sherrie Silver wo mu Rwandana Peter Okoye wo muri P Square
Umuhanzi Mr Eazi na Sherrie
Muri Nigeria uyu mukobwa yanahakoraniye umushinga na Mr Eazi
Hano yari kumwe na bamwe mu babyinnyi bazwi muri Lagos
Nava muri Nigeria, kuwa 8 Mata 2017 azajya muri Poland kwigisha kubyina
Sherri Silver abana na nyina mu Bwongereza
Ubwo aheruka kuza mu Rwanda yahamaze iminsi itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza