Umunyarwandakazi ugiye kurongorwa na AY yakorewe ibirori byo kumusezeraho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Umukobwa uzwi nka Remy witegura kurushingana n’umuraperi AY wo muri Tanzania yakorewe ibirori n’abakobwa b’inshuti ze mu rwego rwo kumusezeraho.

Ibirori byo gusezera kuri Remy umukunzi wa AY yabikorewe n’abakobwa b’inshuti ze za hafi mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe. Ibirori bya Bridal Shower bya Remy byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’iminsi mike AY avuye mu Rwanda gusura uyu mukobwa.

Urukundo rwa A.Y n’umukobwa witwa Remy rumaze imyaka umunani nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize. Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] banatangaza ko bateganya gukorana ubukwe bidatinze.

Umuraperi AY aheruka kuza mu Mujyi wa Kigali gusura Remy ndetse yasangiye na we ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko aherutse gukora ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.

Icyo gihe AY yandikiye umukunzi we kuri Instagram amubwira amagambo yongera gushimangira ko amukunda ’byimazeyo’ ni nabwo yavuze ko bagiye gusangira ibyishimo.

Yagize ati “Isabukuru nziza Fiancé wanjye, nshuti yanjye magara, byose kuri njyewe…Reka twizihize uyu munsi udasanzwe turi kumwe, turusheho gushyira Imana imbere nayo izarushaho kuduha imigisha buri munsi. Ndagukunda byimazeyo.”

Ubukwe bwa AY na Remy bivugwa ko buzataha muri Gashyantare 2018 ndetse imihango yo gusaba no gukwa ishobora kuzabera i Rebero aho Safi na Judithe bakoreye ubukwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza