Umunyarwenya Ramjaane agiye gukora ibitaramo bizenguruka Amerika

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Mutarama 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Ramjaane agiye gukora ibitaramo bizenguruka leta zitandukanye za Amerika, agamije guhuriza hamwe abanyarwanda n’abandi bakomoko mu bihugu byo mu karere.

Niyoyita Ramjaane ni umunyarwenya umaze imyaka itatu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Austin aho yiga ibijyanye no gukina filime.

Mbere y’uko ava mu Rwanda yakoze ibiganiro bitandukanye by’urwenya birimo icyitwa The Ramjaane Show kuri Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV.

Ni we washinze itsinda ry’abanyarwenya bitwa Abanyagasani ryakuriyemo Kibonke uhagaze neza muri iyi minsi.

Ari kwitegura ibitaramo yise ‘Benewacu’ bizenguruka leta zitandukanye za Amerika, aho azatangirira mu Mujyi wa Dalas ku wa 23 Gashyantare 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ramjaane yavuze ko intego y’ibi bitaramo ari uguhuriza hamwe ‘benewabo’ baba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika bagasabana.

Ati “Natekereje ko ngomba guhuriza hamwe benewacu dukomoka mu karere k’ibiyaga bigari. Nahisemo guhera Dallas kuko niho hantu hari abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo benshi”

Ramjaane yavuze ko yiteguye gusetsa abazitabira ibitaramo bye mu ndimi bisangamo arizo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.

Si we wenyine uzaba uzatarama gusa kuko hazaba hari amatorero y’abanyarwanda n’Abarundi abyina imbyino gakondo n’abo muri kongo bazabyina Rumba.

Nyuma ya Dallas, Ramjaane arateganya gutaramira abatuye Michigan, Ohio, Arizona, Washington n’ahandi ataremeza neza.

Ibi bitaramo byiswe ‘Benewacu’ abikoze nyuma y’icyo yakoze mu mpera z’umwaka ushize. Ramjaane ateganya kuza mu Rwanda arangije kwiga.

Ramjaane akunze kwitabira ibirori bihuza abanyarwanda muri Amerika
Ibitaramo yise Benewacu bigamije guhuza abakomoka mu karere k'ibiyaga bigari baba muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza