Umutare Gaby n’umugore we baritegura kwibarukira imfura muri Australia

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe Umutare Gaby uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda n’umugore we bimukiye muri Australia bari mu byishimo by’umwana w’imfura bitegura kwakira mu muryango wabo.

Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] yarushinganye na Nzere Joyce ku ya 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazambikana impeta bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo ntibabivugeho mu itangazamakuru.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Umutare yahishuye ko we n’umugore we bitegura kwibaruka umwana w’imfura. Yashyizeho ifoto iherekejwe n’ubutumwa bugaragaramo utumenyetso dushushanya urukundo n’amashimwe, ashimira Imana.

Yagize ati “Imitima yacu irakunezerewe Uhoraho. Ukomeze kuduha ubwenge.”

Umutare Gaby yaherukaga kwandika andi magambo ashimangira ibyishimo mu rugo rwe na Nzere yifuriza abamukurikira umwaka mwiza.

Yagize ati “ Umwaka wa 2017 wari mwiza, wasize twuzuye koko, ishimwe ni iryawe Uhoraho. 2018, twizeye gukomeza kwibera mu ntsinzi yawe Uhoraho Nyiribihe. Umwaka mwiza wa 2018.”

Umutare na Nzere bahamije isezerano ryabo ryo gushyingiranwa bakabana akaramata ku wa 16 Nyakanga 2017, aba bombi ubu batuye muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australia mu Mujyi wa Goulburn.

Umutare Gaby yamenyekanye mu ndirimbo ‘Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ‘Ayo Bavuga’, ‘Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ‘Urangora’, ‘Ntawundi’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ‘True Love’ itarakorerwa amashusho.

Umutare Gaby yanditse kuri Instagram ashimira Imana ko agiye kwibaruka imfura
Umutare n'umugore we ubu batuye muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australia mu Mujyi wa Goulburn
Aba bombi baritegura kwibaruka imfura
Mu birori by'ubukwe bwabo barebanaga akana ko mu jisho
Umutare na Nzere bahamije isezerano ryabo ryo gushyingiranwa bakabana akaramata ku wa 16 Nyakanga 2017
Umutare na Nzere basezeranyijwe na Pasiteri Dr.Rusine Joshua wahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti akaza kurivamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza