Umutoni Uwase Belinda wahataniye kuba Miss Rwanda 2017 agiye kurushinga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 02:20
Yasuwe :
1 1

Umutoni Uwase Belinda, umwe mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka, agiye kurushinga ndetse impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe zatangiye gucicikana.

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bw’uyu mukobwa wiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda afite imyaka 21, zemeza ko azasabwa n’umusore witwa Theo Gakire Ntarugera ku itariki ya 1 Ukwakira 2017, ibirori by’aba bombi bikabera ahitwa Sunset Garden i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, Umutoni Uwase Belinda n’umukunzi we bazemeza isezerano ryabo imbere y’Imana. Ubukwe bw’aba bombi buzabera ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort ku Kibuye.

Miss Umutoni Uwase ntiyakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yo kudahirwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse urukundo rwe n’umusore bagiye kurushinga ntirwamenyekanye kugeza ubwo impapuro z’ubutumire mu bukwe bwabo zitangiye gucicikana.

Muri irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Umutoni Uwase Belinda, yibukirwa ku buryo butandukanye n’ubw’abandi bahatanaga yakoresheje mu kwiyamamaza.

Ubwo yari imbere y’akanama nkemurampaka i Huye, Umutoni Uwase yavuze ko aramutse agiriwe icyizere agatorwa yashyira imbere kuvuganira abana bo ku muhanda bazwi nka ‘mayibobo’ biri no mu byatumye mu bikorwa byo kwiyamamaza haracicikanye amafoto ye abifashisha.

Umutoni Uwase uri mu baserukiye Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2017 yavugaga ko aramutse adatowe bitamubuza gukomeza gushyira ibitekerezo n’imbaraga ze mu mushinga yari yahisemo kuko hashize igihe kirekire bimuhangayikishije.

Uyu mukobwa agiye kurushinga n'uwitwa Theo Gakire Ntarugera
Uyu mukobwa ari muri 15 bageze mu cyiciro cya nyuma bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017
Miss Umutoni Uwase Belinda agiye kurushinga mu mwaka yiyamamarijemo kuba Nyampinga w'u Rwanda
Ubukwe bwa Miss Umutoni Uwase Belinda buzataha mu Ukwakira
Impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Belinda zatangiye kujya ahagaragara

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza