Umuvandimwe wa Ssemwanga na we yagiye muri koma

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Umuvandimwe wa Ivan Ssemwanga, witwa George Ssemwanga Pinto, uri no mu bahawe inshingano zo gucunga imitungo yasizwe na nyakwigendera, amaze iminsi muri koma.

Ivan Ssemwanga yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo mu Bitaro bya Steve Biko biri i Pretoria, azize guturika imitsi yo mu mutwe. Yapfuye hashize ibyumweru bibiri yitabwaho n’abaganga ndetse yarabazwe ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ikinyamakuru Howwe cyo muri Uganda, cyatangaje ko umuvandimwe wa nyakwigendera bakunze kwita Sir Pinto na we yakuwe muri Afurika y’Epfo muri iyi minsi kubera uburwayi butatangajwe bwatumye ajya muri koma. Pinto ari gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro bya Nakasero byo mu Mujyi wa Kampala.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu muvandimwe wa Ssemwanga wari umaze igihe arembeye muri Afurika y’Epfo, ari na we wajyanyeyo nyakwigendera akamufasha gutangizayo ibikorwa by’ubucuruzi byatumye aba ikimenyabose mu baherwe n’abagwije umutungo bakomoka muri Uganda.

George Ssemwanga Pinto urembye bikomeye ni umwe mu bemejwe n’imyanzuro y’abacunga imitungo ya Ivan Ssemwanga hashize iminsi yitabye Imana. Byemejwe mu nama idasanzwe yateraniye ahitwa Muyenga ku itariki 3 Kamena 2017, yari iyobowe n’Umuyobozi w’itsinda ryitwa Bagaga Kwagalana, rihuriza hamwe abanyamafaranga bakomeye muri Uganda.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bakomeye barimo Umuyobozi w’iryo tsinda, Geoffrey Kirumira ndetse yanagaragayemo abandi baherwe bo muri Uganda barimo na Joseph Bbosa uri muri ba kizigenza mu ishaka rya UPC ryashinzwe na Milton Obote.

Umuvandimwe wa Ivan Ssemwanga uri no mu bahawe gucunga imitungo ye, ari muri koma

Icyo gihe byemejwe ko imitungo yose yasizwe na Ivan Ssemwanga itangira gucungwa na Zari Hassan wahoze ari umugore we; Ritah Ssemwanga, mushiki wa Ivan, Lawrence Muyanja, uzwi King Lawrence akaba na mubyara wa nyakwigendera ndetse na George Ssemwanga Pinto, muruku wa Ivan Ssemwanga.

Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari agiye kumara amezi ane apfuye
Ivan Ssemwanga yashyinguranywe n'amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza