Umwana wa Kanye West na Kim Kardashian yiswe izina ry’Igitabo cyo muri Bibiliya

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bahishuye ko umwana wabo w’umuhungu baherutse kwibaruka bamwise Psalm [Zaburi], igitabo cyo muri Bibiliya kibarizwa mu Isezerano rya Kera.

Tariki ya 10 Gicurasi 2019 nibwo Kim Kardashian na Kanye West babyaye umwana wa kane. Uyu muhungu yavutse habayeho guhuriza intanga z’ababyeyi be mu nda ibyara y’undi mugore wahawe ikiraka cyo kumutwita.

Nyuma y’icyumweru kimwe ababyeyi be batangaje ko uyu mwana bamwise Psalm, ryongeweho West ry’umubyeyi we.

“Psalm” ubundi ni kimwe mu bitabo byo muri Bibiliya kizwi nka Zaburi, rikaba rikomoka mu Giheburayo aho risobanura indirimbo.

Umuntu wa hafi w’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru People ko Kim na Kanye bari mu bihe by’agakiza ari nayo mpamvu bise umwana wabo izina ryo muri Bibiliya.

Ati “Buri zina bita abana babo riba rifite igisobanuro cyihariye ku buzima bwabo n’umwana. Psalm rifite igisobanuro mu bijyanye n’ubuzima bw’umwuka Kanye na Kim babayemo.”

Kanye West yise umwana we izina ryo muri Bibiliya nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangije amasengesho ya buri cyumweru.

Muri iyi minsi Kanye West ngo akunze gusoma Bibiliya cyane muri Yobu, Zaburi, Imigani n’Indirimbo za Salomo.

Kanye West afata Zaburi nk’igitabo kirimo ubuhanga bwinshi n’ubwo ari kirekire ntabwo yiganda kugisoma.

Bijyanye n’igisobanuro cya Zaburi, Kanye West yisanisha n’Umwami Dawidi wajyaga ukosezereza Imana kandi ari n’umukozi wayo, ariko agaca bugufi agasaba imbabazi, Imana ikamugirira ibambe. Kuba yakwita umwana we iri zina ngo ntibitunguranye.

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane, barimo North West, Saint West, Chicago West na Psalm West umaze icyumweru avutse.

Kanye West, umugore we Kim Kardashian n'abana babo mbere yo kubyara umwana wa kane
Psalm West ni umwana wa kane wa Kanye West na Kim Kardashian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza