Impanga yatunguranye yanikira abakobwa bose bahataniye Miss Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Uwonkunda Belinda, umwe mu bakobwa b’impanga bubakiye izina mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yatunguranye cyane ubu ari imbere y’abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone.

Mu ibarura ry’amajwi ryakozwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare, Uwonkunda Belinda yari ku mwanya wa Kane n’amajwi ibihumbi 13, 380. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 yazamutseho amajwi ibihumbi 20 aho ubu amaze kuzuza asaga ibihumbi 33.

Uwonkunda Belinda akuyeho agahigo ka Uwase Ndahiro Liliane wari uyoboye abandi mu matora guhera irushanwa ryatangira. Uyu Ndahiro Liliane ubu ari kumwanya wa kabiri n’amajwi 27,356. Irebe Natacha ubu yisunitse agera ku mwanya wa Gatatu, inyuma ye hari Mushambokazi Jordan.

Uyu mukobwa Uwonkunda Belinda nasoza irushanwa akiri imbere mu gutorwa cyane bizahita bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu bakobwa 10 ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda nta kindi babanje kurebaho.

Irushanwa risigaje amasaha make rigasozwa, igihe gisigaye ni cyo gikomeye cyane ku bakobwa bategereje kuzabona Nyampinga wahize abandi mu Rwanda mu 2018. Itora rizakomeza kugeza ku munota hazatangarizwa abakobwa bitwaye neza.

Uwonkunda Belinda yatunguranye, ubu ni we uri imbere mu itora ryo kuri telefone

Miss Rwanda uyu mwaka ihataniwe n’abakobwa 20, ubu bari kurushanwa biciye mu itora rikorerwa kuri telefone. Aya majwi atorwa n’abaturage azateranywa n’ayavuye mu mikoro bahabwa mu mwiherero ndetse n’azatangwa n’akanama nkemurampaka bityo hemezwe uwahize abandi.

Ku mwanya wa nyuma mu matora hari umukobwa witwa Dushimimana Lydia afite amajwi 1,226 akurikira uwitwa Ishimwe Noriella uri ku mwanya wa 19.

Uyu mukobwa yavanye Ndahiro Liliane ku mwanya wa mbere yari amazeho igihe kigera ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza