Uwase Honorine yagiye muri Philippines guhatana n’abarenga 90 muri Miss Earth

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 04:43
Yasuwe :
0 1

Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Igisabo” yerekeje muri Philippines aho aserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth 2017.

Miss Uwase Honorine yahagurutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uko afata indege imujyana muri Philippines yavuze ko yifitiye icyizere gikomeye ku buryo yiteguye kuzaserukira igihugu cye nta gihunga ndetse bishobotse akazegukana ikamba.

Yagize ati “Urabizi ko icyizere ndagihorana, ntabwo ngiye kwifotoreza mu mahanga, ndashaka kujya kwerekana icyo Abanyarwanda dufite haba mu bukerarugendo, ubuhinzi no kwita ku bidukikije. Iri rushanwa riteza imbere ubukerarugendo ndetse no kubungabunga ibidukikije, nanjye rero nzakora ibishoboka nerekane neza igihugu ngiye guhagararira.”

“Icya mbere njyanye ni ukujya kwerekana umwihariko u Rwanda rufite mu by’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ikirere n’ibidukikije”.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001, rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Uwase Hirwa Honorine usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’igikundiro muri Miss Rwanda azahurira muri Philippines n’abandi bakobwa barenga 90 bazaturuka bindi bihugu.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzasimbura Katherine Espin wo muri Ecuador waherukaga gutorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza