Video: Reba uko ijonjora ry’abahatanira Miss Rwanda ryagenze i Rubavu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 12:14
Yasuwe :
1 0

Ijonjora ry’ibanze ry’abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018.

Umuyobozi w’Akanama nkemurampaka, Sandrije Isheja yavuze ko mu byo bari gushingiraho mu guhitamo abakobwa ari ingingo eshatu nkuru "uburanga, ubwenge n’umuco". Uburanga bwari bufite amanota 25%, ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Abakobwa batsinze ijonjora mu Burengerazuba ni Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hatahiwe Intara y’Amajyepfo mu mpera z’iki Cyumweru.

Incamake y’uko ijonjora ryagenze mu Mujyi wa Rubavu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza