Wema Sepetu yashyiriweho impapuro zimusabira gutabwa muri yombi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kamena 2019 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam muri Tanzania, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu uri mu bakinnyi ba filime bakomeye, uryozwa kuba yaranze kurwitaba ku cyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Maira Kasonda ukuriye uru rukiko kuri uyu wa Kabiri niwe wasohoye impapuro zisabira uyu mukobwa gutabwa muri yombi, nyuma yo kumubura mu iburanishwa nk’uko byari biteganyijwe.

Umunyamategeko wa Wema we yavuze ko umukiliya we yageze ku rukiko, ariko ntabashe kujya mu rubanza akahava mbere y’uko rutangira kubera uburwayi butunguranye bwamufashe bukamubuza amahwemo.

Ubushinjacyaha bwari buyobowe na Silvia Mitanto muri uru rubanza bwabwiye urukiko ko Wema cyangwa umuburanira niyo baba babwiye urukiko ikibazo bafite mbere, bidakuraho ko agomba kwitaba.

Maira Kasonda ukuriye Urukiko rwa Kisutu yahise ategeka ko Wema atabwa muri yombi.

Ku wa 17 Ukwakira 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania hakwirakwiye amashusho ya Wema Sepetu asomana n’umugabo bari mu buriri.

Yajyanywe mu rukiko nyuma y’aya mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’uyu musore ukomoka mu Burundi bivugwa ko bari basigaye bakundana.

Uyu mukobwa yitabye Urukiko Rukuru rwa Kisutu mu Ugushyingo 2018 arwemerera ko yakoze amakosa ndetse anasaba imbabazi.

Icyo gihe yasabwe gutanga ingurane y’amashilingi ya Tanzania agera ku bihumbi 444 kugira ngo azaburane adafunze.

Miss Wema Sepetu azwi cyane kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite sosiyete ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Yamamaye cyane kuva mu 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania. Mu 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo inkuru ze zatangiye gusakara cyane mu karere ndetse amenyekana kurushaho mu Rwanda.

Wema yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Wema Sepetu akunze guhora mu nkiko aryozwa ibyaha bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza