Wiz Khalifa mu bihe byiza n’umunyamideli yasimbuje Amber Rose (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Cameron Jibril Thomaz [Wiz Khalifa] akomeje kugirana ibihe byiza n’umunyamidelikazi witwa Izabela Guedes basigaye bakundana byeruye nyuma yo gutandukana na Amber Rose bari barashakanye.

Wiz Khalifa ni umwe mu baraperi bubatse izina muri iyi myaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye umuziki mu 2005 ariko yamamara cyane biturutse ku mikoranire yagiranye na Snoop Dogg. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Young, Wild & Free”, “Black and Yellow”, “We Dem Boyz” n’izindi.

Uyu muraperi amaze iminsi asohora amafoto y’ibihe byiza akomeje kugirana na Izabela Guedes, umunyamideli ukomoka muri Brazil bamaze igihe bakundana. Wiz Khalifa yasubiye mu rukundo nyuma y’itandukana rye na Amber Rose wasabye gatanya bagatandukana mu 2014.

Wiz Khalifa amaze iminsi ashyira amafoto kuri Instagram agaragaza ibihe byiza we n’umukunzi we mushya, Izabela Guedes, bagiriye mu biruhuko bamazemo iminsi ku nkombe z’ibirwa bya Hawaii.

Guedes wigaruriye Wiz Khalifa ni umunyamideli w’imyaka 27 y’amavuko, asanzwe akora n’akazi ko kurimbisha ibindi byamamare n’abamurika imideli yifashishije ’maquillage’.

Wiz Khalifa n’umukunzi we mushya bagaragaye basomana bwa mbere mu birori bibanziriza itangwa rwa Grammy Awards. Icyo gihe ibitangazamakuru bitandukanye byahakanye ko bakundana bo babitera utwatsi bavuga ko ari inshuti cyane ku buryo bashobora gukora ibyo badakundana.

Nyuma bemeje urukundo rwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu magambo y’uburyohe ashimangira urukundo hagati yabo ndetse n’amafoto y’ibihe byiza bagirana ndetse bakomeza gusohokana inshuro nyinshi mu bitaramo bikomeye biba byahuruje imbaga.

Aba bombi ntibaragira icyo batangaza ku bijyanye no kuba barushinga uyu muhanzi agashyira mu rugo umugore wa kabiri nyuma yo kubyara umwana umwe witwa Sebastian Taylor Thomaz kuri Amber Rose bashakanye mbere.

Amber Rose wamaranye na Wiz Khalifa umwaka umwe n’amezi abiri agahita asaba gatanya, muri iki gihe na we ameranye neza n’undi muhanzi witwa Shayaa Bin Abraham-Joseph [21 Savage] aherutse no kwambika impeta ihenze yerekanye bwa mbere basohokanye mu birori bya MTV Video Music Awards.

Wiz Khalifa asigaye akundana n'umunyamideli ufite inkomoko muri Brazil
Wiz Khalifa n'umukunzi we mushya bamaze iminsi mu biruhuko ku birwa bya Hawaii
Aba bombi bamaze iminsi bashyira ahagaragara amafoto y'ibihe byiza bakomeje kugirana
Izabela Guedes usigaye ukundana na Wiz Khalifa watandukanye na Amber Rose
Wiz Khalifa mu bihe byiza n’umunyamideli yasimbuje Amber Rose

Amafoto: Instagram/ Wiz Khalifa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza