Zahara, Nyanshinski na Amalon bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Bulelwa Mkutukana, witwa Zahara mu muziki, ukomoka muri Afurika y’Epfo uri mu banyempano bakomeye mu kugorora ijwi no kurijyanisha n’umurya w’inanga, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye azahuriramo na Nyanshinski ukomoka muri Kenya ndetse na Amalon.

Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 31 Gicurasi 2019, muri Kigali Conference & Exhibition Village hamamaye nka Camp Kigali.

Kwinjira bizaba ari 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30, 000 Frw muri VVIP kubazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango haziyongeraho ibihumbi bitanu ku manya isanzwe naho ahandi hiyongereho ibihumbi icumi.

Zahara agiye kuza mu Rwanda nyuma y’ikindi yahakoreye umwaka ushize yahuriyemo na Social Mula, cyabereye muri Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2018.

Icyo gihe uyu muhanzikazi yanejeje benshi mu buryo bukomeye kubera ubuhanga mu kuririmba ahuza no kwicurangira gitari bikanyura imbaga.

Umuraperi Nyanshinski bagiye guhurira mu gitaramo ni umwe mu bahanzi bo muri Kenya bafite izina rikomeye.

Ubusanzwe yitwa Nyamari Ongegu, ari mu bahoze bagize itsinda ry’abaraperi ryitwa Kleptomaniax yari ahuriyemo na Collo (Collins Majale) na Roba (Robert Manyasa).

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Bebi Bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, ‘Short N Sweet’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bafite igikundiro kidashidinywaho muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amalon uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda nawe ari mu bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Uyu musore ubusanzwe yitwa Bizimana Amani, ni umwe mu bahagaze neza muri muzika y’u Rwanda, amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Shaddy Boo’ ndetse na ‘Byakubaho’ iri kubica bigacika muri iki gihe.

Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa ubu abarizwa mu mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Kagarama High School mu 2013.

Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze kubaka izina mu bakunda umuziki w’umwimerere, akenshi biba mu mpera za buri kwezi, icyaherukaga n’icyatumiwemo Teta Diana n’Umufaransa Medhy Custos tariki 29 Werurwe 2019 mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition.

Amalon yari aherutse gutungurana aririmba aririmba mu gitaramo cya Burna Boy
Nyanshinski agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
Uyu muhanzikazi yakoreye igitaramo mu Rwanda cyanyuze benshi bagahora bamwishyuza abategura Kigali Jazz Junction bashaka ko agaruka
Zahara afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari
Zahari ubwo aheruka yavuze ko bigoye kwihanganira ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, araturika ararira
Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo kizaba ku wa 31 Gicurasi 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza