Zahara yongeye gusuka amarira, Nyashinski yishimirwa by’ikirenga muri Kigali Jazz Junction (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Zahara yongeye kugaragariza imbamutima i Kigali naho umuraperi Nyamari Ongegu (Nyashinski), uri mu bahanzi bafite igikundiro muri Kenya, arishimirwa mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyaririmbyemo umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Bulelwa Mkutukana, uzwi nka Zahara mu muziki, Nyashinski ndetse na Bizimana Amani [Amalon] uri mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, muri Kigali Conference & Exhibition Village hamenyekanye nka Camp Kigali.

Amalon niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro yizihirwa bikomeye mu ndirimbo ze zigezweho zirimo ‘Yambi’, ‘Kuku’ ya GoodLyfe na ‘Byakubaho’, uyu muhanzi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda yagaragaje ko ari mu batanga icyizere bazakorera mu ngata abagacishijeho mu Rwanda bamaze kunanirwa.

Mu miririmbire ya Amalon yagaragaye nk’umuhanzi umenyereye urubyiniro bitewe n’uburyo yitwaye n’uko yabijyanishaga no gushimisha abafana byatumye benshi bamukurira ingofero.

Amalon ntabwo ari umuhanzi umaze igihe kinini atangiye kumenyekana mu Rwanda ariko yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki, ndetse binerekana ko ari umwe mu bafite ejo hazaza heza mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi w’ijwi rihebuje ubusanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ikuriwe na Dj Pius yitwa 1k Entertainment.

Yakurikiwe n’umuraperi wo muri Kenya, Nyamari Ongegu umaze kwamamara nka Nyashinski, uyu musore uri mu bahagaze neza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yishimiwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’umuziki, akurirwa ingofero kubera uburyo yatondekanyaga amagambo mu muziki wa Live, yaririmbiye abari bitabiriye igitaramo.

Yaje ku rubyiniro ubona ko ari ibintu yitoje igihe, ari ku rubyiniro yafashijwe n’itsinda ry’abaririmbyi batatu ndetse n’abacuranzi bane.

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe zirimo ‘Bebi Bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’ n’izindi. Yanyuzagamo akerekana akanyamuneza avuga ko nubwo ataramiye mu Rwanda bwa mbere yabyishimiye mu buryo buhambaye.

Aririmba benshi bizihiwe bacinya akadiho by’umwihariko ndetse mu bantu hagati bagaragazaga ko bari banyotewe no kumubona aririmbira abanya-Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Nubwo indirimbo za Nyashinski ziganjemo iziri mu rurimi rw’Igiswahili, ntabwo byatumye benshi batanyurwa kuko ari ku rubyiniro wabonaga ibintu byahinduye isura, abantu bari mu mwuka wo kwishima no kubyina mu buryo bwihariye buri wese agerageza kwihanga ibyishimo ku giti cye.

Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yanyuzemo benshi ni ‘Swing swing’ yamamayemo akiri mu itsinda rya Kleptomaniax, ndetse na ‘Malaika’ yaririmbye asoza ayisabwe n’abakunzi be.

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Zahara waje akorera mu ngata aba bahanzi bari babanje kuririmba.

Uyu muhanzikazi w’ijwi rihebuje ubijyanisha no kuririmba yicurangira gitari, nawe yanyuze benshi mu bakunda umuziki w’umwimerere ndetse by’akarusho unazamura amarangamutima yabo, biturutse ku buryo aririmbamo n’uburyo agenda asobanura indirimbo ze.

Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Loliwe’ yatumye yubaka izina rikomeye mu mitima y’abakunda umuziki muri Afurika yose, ‘Ndize’, ‘Mgodi’, ‘Destiny’ n’izindi.

Zahara yongeye gusuka amarira i Kigali

Zahara yasoje kuririmba ibyishimo ari byose Arthur Nkusi wayoboye igitaramo yabwiye abacyitabiriye gushimira uyu muhanzikazi wanyuze benshi.

Zahara yitegura kuva ku rubyiniro yasanganijwe igikombe cyatanzwe na RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, ashimirwa kuba ari umuhanzi mwiza bakoranye mu gihe cyose ibi bitaramo bimaze bitegurwa.

Remmy Lubega uyobora RG-Consult, yavuze ko Zahara uretse kuba ari umuhanzi yababareye inshuti n’umuvandimwe kandi ko ari umuhanzi utarabagoye mu gihe cyose bifuje kumutumira i Kigali. Yanahishuye ko yasubitse ibitaramo bitatu yari afite kugira ngo yitabire iki cya Kigali Jazz Junction, ibintu byaberetse urukundo rukomeye abafitiye bigatuma bamugira inshuti magara, bamugenera igihembo batyo.

Zahara yafashwe n’ikiniga ubona ibyishimo ari byose amarira ashoka ku matama ye ashimira Imana ayiha icyubahiro yaciye bugufi.

Yafashe ijambo avuga ko Abanya-Kigali bamweretse urukundo rudasanzwe kuva ku munsi wa mbere yakandagiza ikirenge muri uyu murwa, yemeza ko nawe azabahoze ku mutima kuko yababonyemo inshuti z’akadasohoka.

Zahara umwaka ushize ubwo aheruka mu Rwanda nabwo yaranzwe n’amarira menshi mu gitaramo yahakoreye.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 ni uwa gatandatu mu muryango w’abana barindwi. Yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London wo mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.

Indirimbo za Zahara nyinshi zikozwe mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe nubwo ho rutavugwa cyane. Iyo aririmba agenda asobanura incamake ya buri imwe ariko agashimangira ko akora umuziki ugamije kwigisha no kuvuga inkuru y’ubuzima bwe kurusha kubikora yishimisha.

Mützig yashimiwe

Muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye hizihizwa imyaka ine iki gitaramo kimaze kiba, ikinyobwa cya Mützig cya Bralirwa cyashimwe nk’umwe mu baterankunga batigeze batezuka ku nshingano zo kuba hafi abategura iki gitaramo.

RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yavuze ko yateguye guhemba Judo Kanobana washinze Positive Production, Select Media ndetse n’ikinyobwa cya Mützig kubera ko bagize uruhare rmu iterambere ry’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byabaye ngaruka kwezi kuva byatangira mu myaka ine ishize.

Remmy Lubega uyobora iyi kompanyi arakomeza ati “Bagore namwe bagabo uyu mwaka turashaka gushimira Gold Premium Sponsor wa Kigali Jazz Junction, mushyire hejuru amaboko dushimire Mützig Beer Team yo muri Bralirwa Plc.”

Muri iki gitaramo aba bahanzi bahuriyemo, hizihizwaga isabukuru y’imyaka ine Kigali Jazz Junction imaze itangiye gusururutsa benshi mu Rwanda bakunda umuziki w’umwimerere. Uretse aba bahanzi b’ibihangange baririmbyemo, itsinda rya Neptunez Band naryo ryizihiye benshi mu muziki w’umwimerere na Nep Djs inyura benshi mu muziki yavanze.

Umuyobozi wa Rg Consult yavuze ko Kigali Jazz Junction yizihiza imyaka ine ibayeho kubera urukundo beretswe n’abafana ndetse n’abaterankunga bakomeje kubaba hafi abikubira mu nteruro avuga ko ‘tuzakomeza gukora ibyiza kubera ineza y’abanyuzwe n’umuziki wa Jazz’.

Kigali Jazz Junction imaze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo; Zahara, Oliver Mutukudzi uherutse kwitaba Imana, M’bilia Bel, Medhy Custos, Slai, Waje, Bebe Cool, Ringo n’abandi.

Cyanyuzemo n’abo mu Rwanda b’ibihangange nka Masamba Intore, Neza, Charly na Nina, Bruce Melodie, Social Mula, Jules Sentore n’abandi.

Amalon niwe wabanje ku rubyiniro
Amalon yerekanye impano ikomeye muri iki gitaramo
Benshi banyuzwe n'umuziki batangira gufata amashusho bari kubyina
Mani Martin yari yitabiriye iki gitaramo
Nyashinski yakoze iyo bwabaga atuma benshi baryoherwa n'umuziki we
Patricia Garuka yakira igihembo cyahawe Mützig kubera uburyo itera inkunga igikorwa cya Kigali Jazz Junction
Umuhanzikazi Zahara nawe yashimishije benshi
Zahara nawe yahawe igihembo nk'umuhanzi w'inkoramutima y'abategura Kigali Jazz Junction

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza