Zari yakomoje ku rukundo ‘rushya’ ruvugwa hagati ye na Diamond

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2018 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Zari Hassan umaze amezi ane atandukanye na Diamond Platnumz, yashimangiye ko nta bwiyunge bwabaye hagati yabo mu gihe bimaze iminsi bisakajwe ko babyukije urukundo.

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ubu, hashize amezi ane urukundo rwa Diamond na Zari rubaye amateka nk’uko yabivuze mu ndirimbo ye yitwa ‘Utanipenda’ aho yaririmbye ashushanya uburyo ‘mu binyamakuru umunsi umwe hazasakara amakuru ko Diamond yatawe na Zari’ nyuma akabihirwa n’ubuzima.

Aba bombi batandukanye ku itariki ya 14 Gashyantare 2018, Zari ni we wafashe umwanzuro asiga Diamond. Mu byatumye ahitamo kugenda harimo ko mugenzi we yakundaga abagore no kuba ataritaga ku rugo uko bikwiye.

Mu ntangiriro za Kamena 2018, inkuru zatangiye gusakara muri Tanzania ko Diamond na Zari basubiranye. Ibi byarushijeho gufatwa nk’ukuri ubwo ku itariki ya 2 Kamena 2018 Babu Tale, umwe mu nkoramutima z’uyu muhanzi yagiye muri Afurika y’Epfo kwinginga Zari ngo ababarire Diamond.

Zari yanditse kuri SnapChat anyomoza amakuru amaze iminsi avugwa ndetse ashimangira ko nta mutima aragira wo kuba yafata umwanzuro wo gusubukura urukundo na Diamond.

Yagize ati “Ndagira ngo nshyira ahagaragara ukuri, ntabwo twasubiranye ahubwo icyabaye ni uko twemeranyije gufatanya kurera, ni nabyo nasobanuye ntangaza ko twatandukanye, tuzakomeza kuba ababyeyi b’abana bacu beza. Ubu ni ubutumwa bugufi ku bafana bacu. Turabakunda mwese.”

Ubwiyunge bukekwa hagati ya Diamond na Zari buvuzwe mu gihe hashize iminsi na none uyu muhanzi yongeye gusubirana na Hamisa Mobeto ndetse mu gihe gishize uyu mukobwa yarwanye na nyina w’uyu muhanzi amusanze mu buriri bw’umwana we.

Diamond asanzwe afitanye umwana na Mobeto, bamwise Abdoul[rimwe mu mazina bwite y’uyu muhanzi].

Diamond na Zari batandukanye bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Zari yari asanzwe afite abandi bana yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Zari yakoreshejwe mu mashusho ya Iyena, indirimbo nshya ya Diamond na Rayvanny
Zari yashimangiye ko atasubiranye na Diamond
Urukundo rwa Diamond na Zari rumaze amezi ane rujemo kidobya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza