Ba Nyampinga 3 bakomoka mu Rwanda muri Miss East Africa Belgium i Dar-es Salaam

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 25 Ugushyingo 2012 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Ba Nyampinga batatu bakomoka mu Rwanda, n’abandi bakomoka muri Ethiopia na Djibouti batumiwe mu muhango wa Miss East Africa mu gihugu cya Tanzaniya i Dar-es Salaam.
Umunyarwanda Ruba Denis, umwe mu bategura Miss East Africa Belgium, akaba anahagarariye ishyirahamwe rya “Exotic Night” rizwi cyane mu gutegura ibikorwa bitandukanye by’umuco wa East Africa mu Bubiligi, atangaza ko ba Nyampinga bazahagararira Miss East Afica Belgium mu mujyi wa Dar-es Salaam muri Tanzaniya ku itariki ya 7 (...)

Ba Nyampinga batatu bakomoka mu Rwanda, n’abandi bakomoka muri Ethiopia na Djibouti batumiwe mu muhango wa Miss East Africa mu gihugu cya Tanzaniya i Dar-es Salaam.

Umunyarwanda Ruba Denis, umwe mu bategura Miss East Africa Belgium, akaba anahagarariye ishyirahamwe rya “Exotic Night” rizwi cyane mu gutegura ibikorwa bitandukanye by’umuco wa East Africa mu Bubiligi, atangaza ko ba Nyampinga bazahagararira Miss East Afica Belgium mu mujyi wa Dar-es Salaam muri Tanzaniya ku itariki ya 7 Ukuboza 2012 bamenyekanye.

Harimo Ikwene Cynthia (Miss East Africa Belgium 2011), Kubwimana Sabrina, Fiona Ruboneka, Mareg Marcos uturuka mu gihugu cya Etiyopiya na Assia Mohamed Doud uturuka muri Djibouti, bahagurutse i Buruseli tariki ya 22 Ugushyingo bagaruke tariki ya 12 Ukuboza 2012.

Uyu muhango wateguwe n’itsinda ritegura “Miss East Africa” i Dar-es Salaam ukaba wagiranye kandi amasezerano y’ubufatanyabikorwa n’itsinda rya “Exotic Night”, aho bifuza ko ibi bikorwa byo gutegura ba Nyampinga byaba ngarukamwaka ndetse n’ibindi bikorwa bazafatanya by’iterambere mu rwego rwo kumenyekanisha umuco mwiza wo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Amafoto y’Abo ba Nyampinga

Ikwene Cynthia Miss East Africa Belgium 2011 (Rwanda)
Fiona Ruboneka (Rwanda)
Simbi Sabrina (Rwanda)
Mareg Marcos (Ethiopia)

Foto:Karirima A.N


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza