ADEPR yateguye igiterane cya Pentecôte kizahuza amakorali akundwa na benshi

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Itorero rya ADEPR ururembo rw’Umujyi wa Kigali, ryateguye igiterane cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecôte, kizahurirza hamwe amakorali akunzwe ku rwego rw’igihugu.

Iki giterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] giteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali[ULK] ku Gisozi guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa.

Mu makorali yatumiwe muri iki giterane harimo Hoziana na Shalom zo muri Nyarugenge, Jehovah Jileh CEP ULK , Besarel ya ADEPR Murambi, Siloam ya ADEPR Kumukenke, Sauni yo mu Cyahafi n’izindi nyinshi.

Rev.Kalisa Emmanuel, Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko iki giterane giteguwe gifite intego yo guha agaciro umunsi abakirisito bizihizaho Pentecôte.

Yagize ati “Gusa abantu bagomba kumenya ko itorero ritizihiza uyu munsi wa Pentecôte nk’umuhango cyangwa kwibuka amateka byonyine, kuko umwuka akorera mu itorero buri gihe akariha guhembuka no kurushaho gukumbura ijuru.”

Yongeyeho ati “Pentecôte y’uyu mwaka izaba ku wa 20 Gicurasi ariko nka ADEPR mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali twateguye iki giterane ku munsi ubanziriza uyu nyir’izina, kugirango abakirisitu bazahurire hamwe babwirizwe ubutumwa bwiza bubibutsa iby’umwuka wera noneho bucyeye ku Cyumweru kwizihiza Pentecôte bizakomereze mu ma Paruwasi.”

Rev.Kalisa Emmanuel, Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali

Uyu mushumba yakomeje avuga ko umwuka wera yakoze imirimo ikomeye ku Itorero ryabo bityo ko kwizihiza uyu munsi kuri iyi nshuro bifite igisobanuro gikomeye.

Korali Shalom yo muri Nyarugenge imwe mu zitegerejwe muri iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza