Amafoto utabonye mu bukwe bw’Umuvugabutumwa Gakumba ufite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa Gakumba Timothée Augustin [Timoni] ufite ubumuga bwo kutabona yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Zereyukuri Antoinette bamaranye igihe gisaga umwaka bakundana.

Timoni na Zereyukuri basezeraniye mu Itorero rya ADEPR Remera ari naho asanzwe akorera umurimo w’ivugabutumwa nka Mwarimu w’Umudugudu, ku wa 5 Ukwakira 2019.

Ibirori by’aba bombi byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, abakirisitu bo muri ADEPR, abapasiteri n’abayobozi bakuru mu itorero barimo Umuhoza Aurélie Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.

Abatumiwe mu birori byo kurushinga kwa Timoni n’umukunzi we bakiriwe muri Dove Hotel y’Itorero rya ADEPR iherereye ku Gisozi, aho aba bombi bakorewe ibirori by’akataraboneka.

Timoni na Zereyukuri baherukaga gusezerana mu mategeko mu Murenge wa Remera ku wa 3 Ukwakira 2019.

Mwarimu Timoni umaranye ubumuga bwo kutabona imyaka isaga 64 akorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR. Izina rye ryamamaye cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuga no gusobanura Bibiliya azi imirongo yayo myinshi mu mutwe ndetse n’indirimbo zo mu gitabo.

Mu buhamya bwe avuga ko kumenya Bibiliya ari impano yahawe n’Imana kuko we yavutse afite ubumuga bwo kutabona.

Timoni yavukiye mu yahoze ari Kibuye, i Gishyita mu 1955, avukana ubumuga bwo kutabona. Yakiriye agakiza mu 1979, aza gutangira kubwiriza muri Kigali mu 1981, ahawe ubutumwa n’Imana. Mu 1985 nibwo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa i Remera akajya muri buri rugo kuvuga ubutumwa.

Gakumba wakoze ubukwe mu 1993, yabyaranye n’umugore we wa mbere abana barindwi ariko umwe muri bo yitabye Imana. Yarongoye Zereyukuri nyuma yuko umugore we wa mbere yitabye Imana.

Zereyukuri Antoinette yambika impeta Gakumba mu guhamya ko yemeye kuba umugore we w'isezerano
Abakozi b'Imana barambitse ibiganza ku muryango mushya bawuhesha umugisha
Umuhoza Aurélie Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR mu bitabiriye ubukwe bwa Gakumba
Umuvugabutumwa Gakumba ufite ubumuga bwo kutabona yasezeranye n’umukunzi we Zereyukuri
Abitabiriye ubukwe bakiriwe muri Dove Hotel iri ku Gisozi
Imodoka abageni batwawemo yari yatatswe neza

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza