Gikundiro Rehema wo muri Korali Shalom yakorewe ibirori bya Bridal Shower (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gikundiro Rehema uririmba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yakorewe ibirori bizwi nka “Bridal Shower” mbere yo kwambikana impeta y’urudashira na Ishimwe Claude bamaze imyaka itanu bari mu rukundo.

Gikundiro Rehema uzwi mu ruhando rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ibirori yakorewe n’inshuti ze bya “Bridal Shower” byabereye mu mijyi ibiri irimo uwa Rubavu aho yatangiriye ivugabutumwa ry’indirimbo n’uwa Kigali.

Ibirori bya mbere byabereye i Kigali ku ya 16 Gashyantare 2018, yabikorewe n’abo baririmbana muri Korali Shalom n’abandi bakobwa b’inshuti ze; abikomereza mu Karere ka Rubavu aho yahuye n’abiganjemo abo babanye muri Korali Evangelique yakuriyemo, ku ya 18 Gashyantare 2018.

Muri aka karere ni naho yakorewe ibindi birori byiswe “Kitchen Party” byabaye ku ya 11 Gashyantare 2018.

Muri ibi birori bamwifurije kuzagira urugo ruhire no kubaka rugakomera.

Gikundiro Rehema usanzwe akora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ku giti cye, ari mu bazamukanye impambara.

Uyu muhanzi uri muri baririmbye mu birori byo gusoza Groove Awards Rwanda 2017 byabereye kuri Serena Hotel ku wa 17 Ukuboza 2017, yishimiwe na benshi ndetse akurirwa ingofero by’umwihariko na Mercy Masika ukomoka muri Kenya wari wabitumiwemo. Gikundiro yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Siyoni", "Turishimye" n’izindi.

Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude berekanywe muri ADEPR mu Mujyi wa Kigali n’i Rubavu mu Ugushyingo 2017.

Ishimwe Claude azasaba anakwe Gikundiro ku ya 24 Gashyantare 2018 mu muhango uzabera i Rubavu mbere yo gusezerana imbere y’Imana muri ADEPR Gatenga ku wa 3 Werurwe 2018.

Gikundiro Rehema yakorewe ibirori bya "Bridal Shower"
Rehema yakorewe ibirori n'abiganjemo abo baririmbana n'inshuti ze
Rehema yakuriye muri Korali Evangelique yo mu Karere ka Rubavu
Gikundiro Rehema uririmba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yakorewe ibirori bya “Bridal Shower”

Amafoto ya Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema berekanwa muri ADEPR Gatenga

Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema berekanwe mu rusengero muri ADEPR Gatenga mu Ugushyingo 2017
Ishimwe Claude areba Gikundiro akana ko mu jisho
Gikundiro yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "Siyoni"
Ishimwe na Gikundiro bamaze imyaka itanu mu munyenga w'urukundo

Gikundiro ni umunyempano mu ndirimbo zihimbaza Imana

Gikundiro Rehema (uwa kabiri uturutse ibumoso) ni umuririmbyi wa Korali Shalom y'i Nyarugenge
Gikundiro Rehema afite impano yihariye mu kuririmba
Umuhanzikazi Mercy Masika yaryohewe n'ijwi rya Gikundiro Rehema
Gikundiro yaririmbye mu birori byo gusoza Groove Awards 2017, ahembura imitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza