Kavutse na Amanda bo muri Beauty For Ashes bibarutse imfura (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Kavutse Olivier watangije itsinda rimaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Beauty For Ashes n’umugore we Amanda Fung, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Kavutse na Amanda Fung barushinze ku ya 9 Nyakanga 2016, bari bamaze igihe bari muri Canada mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

Amanda yibarukiye muri Lions Gate Hospital mu Majyaruguru y’Umujyi wa Vancouver muri Canada ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2018.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE Kavutse yatangaje ko afite ishimwe rikomeye n’akanyamuneza ko kwakira imfura n’inshingano nshya zo kuba umubyeyi.

Yagize ati “Amagambo dufite ku mutima ni uko dushima Imana cyane ko yatugiriye neza cyane ikaduha umwana w’umuhungu mu gihe gikwiye, turashimira kandi abantu badusengeye bakatuba hafi iki gihe cyose.”

Umwana wa Kavutse wavutse apima ibilo 2.9, anareshya na 51 cm yahawe izina rya Jireh Reign Shi-Rong Kavutse.

Ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung babarizwa mu Itorero New Life Bible Church, byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu mu 2016 byitabiriwe n’abarenga igihumbi.

Ibirori byabereye mu bihugu bibiri. Kavutse Olivier na Amanda Fung beruye urukundo rwabo mu 2014, muri Gicurasi 2016 basezeranye imbere y’amategeko muri Canada, ku wa 9 Nyakanga 2016 bambikana impeta mu rusengero mu Rwanda.

Beauty For Ashes, aba bombi babarizwamo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Surprise’, ‘Turashima’, ‘Yesu ni we Super Star’, ‘Yesu ni sawa’, ‘Hari ayandi mashimwe’, ‘Ni wowe gusa’ n’izindi ziri mu njyana ya Rock n’umudiho wa Kinyafurika.

Amanda Fung ufite ubwenegihugu bwa Canada yishimira umwana we w'imfura
Umuyobozi wa Beauty For Ashes, Kavutse Olivier n'umwana we
Kavutse Olivier na Amanda Fung bari bafite akanyamuneza ko kubona umuhungu wabo w'imfura
Umwana wa Kavutse yavutse apima ibilo 2.9
Kavutse yise umwana we Jireh Reign Shi-Rong Kavutse
Jireh Reign Shi-Rong Kavutse yavukiye muri Canada
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Kavutse Olivier yishimiye inshingano zo kuba umubyeyi
Kavutse na Amanda bambikanye impeta y'urudashira ku wa 9 Nyakanga 2016 mu birori biryoheye ijisho
Ubukwe bwa Kavutse Olivier na Amanda bwabereye ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu bwitabiriwe n'abagera ku gihumbi

Reba hano indirimbo Ni Uwa Mbere Remix ya Beauty For Ashes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza