Korali Inkingi yisunze Bosco Nshuti na Jehovah Jireh mu gitaramo cy’amateka yamurikiyemo album (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 29 Mata 2019 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Korali Inkingi ibarizwa mu Ishuri rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro yamuritse album y’indirimbo z’amashusho yise “Yesu agiye kuza” mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Iki gitaramo cyiswe ‘NIWE REMBO LIVE CONCERT’ cyabereye mu nzu mberabyombi ya IPRC Kicukiro ahazwi nka Eto Kicukiro ku Cyumweru, tariki 28 Mata 2019. Cyari gifite intego iboneka muri Yohana 10:9 hagira hati “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.”

Abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Nshuti Bosco ufite igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards 2018 na Korali Jehovah Jireh ni bo bari abatumirwa bifatanyije na Korali Inkingi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane ndetse aho cyabereye imyanya yo kwicaramo yashize, abantu bamwe bagaharara no hanze.

Cyatangiye saa munani z’amanywa nk’uko byari biteganyijwe maze gitangizwa n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana [ Worship Team] ryo muri iri shuri.

Ryakurikiwe na Bosco Nshuti, umwe mu bahanzi bari bategerezanyijwe amatsiko menshi muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zirimo “Ibyo Ntunze”, “Ndumva unyuzuye”, “Umutima” n’izindi zitandukanye zahembuye imitima y’abakunzi be.

Korali Jehovah Jireh yeretswe ko yari ikumbuwe na benshi bafatanyije kuririmba indirimbo zabo zakunzwe na benshi nka “Gumamo”, “Tugufitiye icyizere” n’izindi nyinshi.

Korali Inkingi yari nyir’ibirori yaririmbye indirimbo zitandukanye ziri kuri album zashimishije abantu batari bake, bitewe n’ubuhanga bw’abasore n’inkumi bayiririmbamo.

Rev. Pst Masumbuko Josué wabwirije muri iki gitaramo yatanze ubutumwa buganisha ku izina ry’iyi album yiswe “Yesu agiye kuza”, asaba abantu kuva mu byaha bakitegura igaruka ry’umucunguzi.

Korali Inkingi ikorera umurimo w’Imana muri IPRC Kigali muri CEP (Communauté des Etudiants Pentecotistes) igizwe n’abaririmbyi 90. Album yamuritse iriho indirimbo 10 zifite amajwi n’amashusho ikaba ari nayo ya mbere, ishyize ahagaragara.

Korali Inkingi ikorera ivugabutumwa ry'indirimbo muri IPRC Kicukiro yakoze igitaramo cy’amateka yamurikiyemo album yayi y'indirimbo 10
Abitabiriye igitaramo cya Korali Inkingi batashye bahembutse
Abaririmbyi ba Korali Inkingi berekanye ubuhanga mu kuririmba indirimbo ziafashije abitabiriye igitaramo
Korali Jehovah Jireh yo muri ULK yeretswe urukundo mu ndirimbo zayo zimaze kumenyekana mu matwi y'Abanyarwanda bakunda umuziki uhimbaza Imana
Rev. Pst Masumbuko Josué ni we wabwirije ijambo ry'Imana muri iki gitaramo
Nshuti Bosco yishimiwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka 'Ibyo Ntunze' yazamuye izina rye mu muziki uhimbaza Imana
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza