Mpundu Bruno agiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo Pasiteri Munishi ukomeye mu Karere

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Ukuboza 2017 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Mpundu Bruno, umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kumurika album ikubiyeho indirimbo zururutsa abantu imitima mu gitaramo yatumiyemo Pasiteri Munishi Faustin wo muri Kenya.

Iki gitaramo kizamurikirwamo album yiswe “Yesu Uri Uwera” ikubiyeho indirimbo za Mpundu Bruno usanzwe uririmba muri Alarm Ministries gitegerejwe kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2017, mu rusengero rwa New Life Bible Church ruherereye ku Kicukiro.

Mu kiganiro na IGIHE, Mpundu yavuze ko album azamurika “ikubiyeho indirimbo zirindwi zifite ubutumwa bwo kuramya Imana no guhumuriza abantu bagakomeza kuyiringira.”

Yongeyeho ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo, ararikira abazitabira kuzafashwa n’ubutumwa bwiza buzatangwa bubinjiza mu minsi mikuru bayobowe n’Imana.

Yagize ati “Icyo nshishikariza abantu mbere na mbere ni ukuza bafite umutima wo kuramya Imana, kuruta ko baza baje kundeba njyewe kuko n’ubundi abenshi basanzwe banzi kandi hari n’abashobora kuza bagasanga ndi umuntu usanzwe batanzi. Icy’ingenzi ni ukuzana umutima uje kuramya Imana bakaza mu gitaramo tugafatanya twese hamwe kwizihiza ivuka ry’Umwami wacu Yesu Kirisitu. Bibiliya iravuga ngo abanyabwenge bazanye amaturo baje kumutura, natwe rero ndifuza ko abantu baza bazanye imitima yabo tukayitura Yesu, tukamuramya, tukamuhimbaza.”

Yongeyeho ati “Imyiteguro y’igitaramo irarimbanyije, turi kugenda dusubiramo indirimbo, birashyushye, bimeze neza n’abahanzi bose bariteguye kuririmba. Turimo kubisengera kugira ngo ubwiza bw’Imana buzagaragare mu gitaramo.”

Yavuze ko Pasiteri Munishi yatumiwe muri iki gitaramo ari umuntu afata nk’umunyacyubahiro waririmbiye Imana kuva kera n’ubu akaba akibikora abifatikanya n’umurimo w’ubupasiteri bityo kumubona bikaba ari byiza mu kwifatanya n’abandi yatumiye bazamufasha mu gitaramo.

Pasiteri Munishi wavukiye muri Tanzania akorera umurimo wo kubwiriza muri Kenya, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka “Yesu ni mambo Yote”, “Niko Chini ya Mwamba”, “Yesu Nakupenda”, “Wanamwabudu Nani” n’izindi. Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Timamu Jean Baptiste cyabaye ku ya 3 Ukuboza 2017.

Mu gitaramo Mpundu azamurikiramo album ye ya mbere azashyigikirwa na Alarm Ministries asanzwe aririmbamo; True Promises n’abahanzi Bosco Nshuti ndetse na Ben na Chance bazabwiriza ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo. Uzinjira azishyura amafaranga ibihumbi bitanu [5,000 Frw] anahabwe CD ya album, mu myanya isanzwe ni ibihumbi bibiri [2,000 Frw].

Mpundu Bruno agiye kumurika album ya mbere yise 'Yesu uri uwera'
Mpundu Bruno ni umwe mu bahanzi bafite amajwi meza
Mpundu Bruno (ibumoso) ni inkingi ikomeye muri Alarm Ministries
Pasiteri Munishi agiye kongera kuririmbira i Kigali nyuma y'ibyumweru bitatu ahavuye
Alarm Ministries izaririmba mu gitaramo cya Mpundu Bruno kizaba kuri Noheli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza