Pasiteri ukomeye muri Nigeria yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2018 saa 04:10
Yasuwe :
0 1

Dr Rev Pasiteri Tola Olukilede uri mu bavugabutumwa bakomeye muri Nigeria yavuze ko u Rwanda rwarebye kure rufata icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu.

Pasiteri Tola Olukilede ni we watangije Umuryango w’Ivugabutumwa ryo gukiza Isi (Heal the World Movement), umaze kugaba amashami mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ubwo yari mu giterane cy’iminsi itatu cyaberaga mu Rwanda, Pasiteri Olukilede, yashimye uko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kugira insengero ziteguye kandi ziri ahantu heza.

Yagize ati “Narumvise ngo mu Rwanda Leta yafashe ingamba zo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Ndagira ngo mbabwire ko Leta yanyu ari umubyeyi kandi ureberera abana neza ku buryo gufata iki cyemezo aribyo gushimwa. Nta mpamvu y’uko ahantu hahurira abantu b’Imana hagomba kuba hadatunganye neza.”

Yakomeje avuga ko hari abavugabutumwa bamuhamagaye bamusaba kubasengera nyuma yo gufungirwa insengero.

Yagize ati “Hari abakozi b’Imana b’aha mu Rwanda tuziranye bansabye inkunga y’amasengesho ngo kuko Satani ari gutuma bafungirwa insengero. Icyo gihe narababwiraga ngo abakozi b’Imana bo mu Rwanda mukwiye kwiga gushaka ikindi mukora mudashingiye ku maturo gusa kuko ubukene nibwo bubavugisha ibyo naho ubundi ibyo Leta yanyu ibasaba ntabwo bigoye.”

Dr Rev Pasiteri Tola Olukilede yavuze ko u Rwanda rwarebye kure rufata icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu

Iki giterane cyazanwe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, cyabereye ku rusengero rwa UEBR mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 3 Mata gisozwa kuri uyu wa 6 Mata 2018. Cyitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda, cyari gifite intego igira iti “Iyubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4).

Inyigisho zitangirwamo zigira akamaro ku muryango Nyarwanda kuko mu 2016, umwe mu bumvise amagambo yavugiwemo yibanda ku ku kugira intego mu buzima, gukoresha imbaraga no gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri yabaye rwiyemezamirimo, ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Ejo heza Foundation.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo zimwe mu nsengero zitari zujuje ibisabwa zatangiye gufungwa mu nkubiri yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ikomereza no mu bindi bice by’igihugu.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rufite amadini mu nshingano, rwatangaje ko izafunzwe ari insengero zidafite ubwiherero cyangwa n’izibufite bukaba ari buke cyane, izitagira amazi, iziganwa n’abantu batunze imodoka ntibabone aho bazishyira, izidafite ibitangira urusaku (sound proof) n’ibindi.

Mu igenzura IGIHE yakoze muri Werurwe, yasanze mu Rwanda hose insengero zari zimaze gufungwa zirenga 6315. Mu mujyi wa Kigali honyine hari hamaze gufungwa izisaga 700. Imibare yakusanyijwe mu ntangiriro za Mata 2018, igaragaza ko insengero 49 mu zisaga 700 zari zarafunzwe mu Mujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa zafunguwe.

Iki giterane cyitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitanu bya Afurika
Umushumba mu Itorero rya UEBR (Union des Eglise Baptiste aux Rwanda) akaba n'Umuyobozi wa Heal the World Movement mu Rwanda, Shinga Fidèle, yavuze ko iki giterane gisiga umusaruro mu buryo bw'umwuka n'ubw'umubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza