Theo Bosebabireba yasubije abamubitse mu ndirimbo irimo amagambo y’uburakari

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 01:28
Yasuwe :
1 0

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène [Theo Bosebabireba] uherutse gukubitirwa mu Mujyi wa Kampala bikamusigira inguma, yasohoye indirimbo ikomoza ku bibazo amazemo iminsi.

Ibibazo byo gukubitwa n’amabandi yashakaga kumwambura yabigize mu gihe yari amaze iminsi atenzwe muri ADEPR yasengeragamo ashinjwa ingeso z’ubusambanyi, gutera abakobwa inda n’ibindi.

Yavuriwe ahitwa Mukano Arbet ari nabwo inkuru yo gukubitwa kwe yasakaye mu Rwanda inakurikirwa n’igihuha cyavugaga ko yapfuye.

Nyuma y’iminsi atoye agatege, Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo nshya yumvikanamo amagambo y’uburakari ku bakwirakwije igihuha cyavugaga ko ’yashizemo umwuka’. Yumvikana avuga ko abamuhemukiye n’abamusakurije bose ari imburamukoro n’andi azimije yumvikanisha ko agikomeye nubwo yanyuze muri byinshi.

Hari aho agira ati "Amenyo y’intare yaradusize, amenyo y’idubu yaradusize, imitontomo y’intare ntiyaduhagaritse none imbwa ziramoka ngo dusubire inyuma! Ntibyashoboka, tuzayambuka. Naciye mu bimene by’amacupa biransiga, none muzanye iby’ibicuma ngo binyice, muri imburamukoro, mwarambitse, mwarampururije, mwaransakurije, mwarampemukiye ariko sinapfuye ndacyariho, ni ukuri sinapfuye ndacyariho."

Theo Bosebabireba asohoye iyi ndirimbo yise "Sinapfuye" nyuma y’iminsi agenderewe n’itsinda ry’abavugabutumwa baturutse mu Rwanda bakamusura ndetse hagakwirakwira amashusho bamusengera batokesha imyuka mibi ngo imuhunge.

Mu mashusho yandi aheruka kohereza i Kigali avuga ku ikubitwa rye, yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe n’abandi biganjemo abapasiteri bo muri Kampala bamufashije mu buryo bwose bushoboka. Yavuze ko n’umugore we yamufashije cyane nubwo atabashije kujya kumurwaza.

Theo Bosebabireba aherutse gukubitwa n'amabandi bimuviramo kujya mu bitaro
Theo Bosebabireba usanzwe uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye indirimbo y'uburakari ku bamubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza