Uwiringiyimana Theogene (Bosebabireba) agiye kwerekeza bwa mbere i Burayi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 08:44
Yasuwe :
2 0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene, bakunda kwita Bosebabireba, yatumiwe mu gitaramo n’Abagande baba mu gihugu cy’u Bwongereza, mu kwezi kwa Werurwe 2013. Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo gitegurwa n’abagande b’abakristo, baba mu Bwongereza, gisazwe gitumirwamo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo muri Uganda. Uyu mwaka batumiye Umunyarwanda Uwiringiyimana Theogene.
Muri icyo gitaramo ngarukamwaka, Bosebabireba azaririmbana n’abahanzi bo muri (...)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene, bakunda kwita Bosebabireba, yatumiwe mu gitaramo n’Abagande baba mu gihugu cy’u Bwongereza, mu kwezi kwa Werurwe 2013.

Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo gitegurwa n’abagande b’abakristo, baba mu Bwongereza, gisazwe gitumirwamo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo muri Uganda. Uyu mwaka batumiye Umunyarwanda Uwiringiyimana Theogene.

Muri icyo gitaramo ngarukamwaka, Bosebabireba azaririmbana n’abahanzi bo muri Uganda barimo Judith Babirye, Pastor Wilson Bugyembe, Dr Tee, Julie Mutesasira.

Umunyarwanda uba mu Bwongereza, Jackie Mugabo uzwi ku ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana zirimo “Ni muhumure”, uzwi kandi no bindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, na we yaratumiwe.

Ku murongo wa Telefoni, Uwiringiyimana Theogene yatangarije IGIHE ko ari ubwa mbere agiye kujya ku mugabane w’u Burayi, akaba asanga ari umwanya mwiza Imana umuhaye wo kuvuga ubutumwa, kandi akaba asanga ari ishema ku banyarwanda muri rusange.

Uwiringiyimana yagize ati ’’Nsazwe nkorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, ariko n’ubwa mbere ngiye kwerekeza i Burayi, babwiye ko uburyo nzaririmbamo bazabumenyesha mu minsi ya vuba, niba ari playback cyangwa Live. Natangiye imyitozo, ndimo gusubiramo indirimbo kandi bibaye byiza bazabwira kuririmba Live.’’

Iki gitaramo kizaba tariki ya 29 Werurwe 2013 i Hariben Bachubhai Nagrecha Hall, mu mujyi wa London.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza