Abagize itsinda “Dawes” baririmba mu njyana ya Rock muri USA bamaze iminsi itatu mu Rwanda

Yanditswe na M. M.
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Abagize Itsinda Dawes ririmba mu njyana ya ’Rock yoroheje’ muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiriye uruzinduko rwabo mu Rwanda mu cyumweru gishize mu rwego rwo gufasha mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’inzitiramibu mu rwego rwo kurwanya malaria.
Iri tsinda rigizwe na Taylor uririmba akanacuranga gitari na Griffin Goldsmith ukunze gukoresha ingoma, hamwe na Wylie Geblber ucuranga gitari ya bass ndetse na Tay Strathairn ucuranga keyboards, ryaje mu Rwanda ku butumire bwa United (...)

Abagize Itsinda Dawes ririmba mu njyana ya ’Rock yoroheje’ muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagiriye uruzinduko rwabo mu Rwanda mu cyumweru gishize mu rwego rwo gufasha mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’inzitiramibu mu rwego rwo kurwanya malaria.

Iri tsinda rigizwe na Taylor uririmba akanacuranga gitari na Griffin Goldsmith ukunze gukoresha ingoma, hamwe na Wylie Geblber ucuranga gitari ya bass ndetse na Tay Strathairn ucuranga keyboards, ryaje mu Rwanda ku butumire bwa United Nations Foundation, bahamara iminsi itatu, ibiri muri yo bakaba barayimaze hanze ya Kigali.

Mu bikorwa bakoze harimo kuba barasuye inkambi zitandukanye z’impunzi z’abanyekongo, ndetse banabasha gusura ingagi mu birunga.

Hano abagize itsinda Dawes bari mu Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru
Hano itsinda Dawes ryari mu gitaramo, riri kumwe n'irindi tsinda rikomeye ryitwa Mumford and Sons

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza